Ikigo mpuzamahanga Restless development gifatanije na Mastercard Foundation byashyize hanze ubushakashatsi mu bukerarugendo bugaragaza imbogamizi abari mu mwuga w’ubukerarugendo no kwakira abantu bakomeza kuwuhunga ndetse banatanga n’uburyo bwo gushaka ibisubizo.

Hamuritswe ubushakashatsi mu bukerarugendo buzafasha urubyiruko kubona akazi.

Igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi cyabereye muri Hotel des milles colline aho bwakozwe n’urubyiruko ruturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzanie, Kenya, Zambie, Makawi na Ghana rugamije kureba amahirwe ari mu byiciro (Tourism) n’umwuga wo kwakira abantu (Hospitality) mu gufasha urubyiruko kubona akazi.

Ubushakashatsi mu bukerarugendo bwagaragaje zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rutabyaza umusaruro ibi byiciro zirimo nko kuba urubyiruko rufite imyumvire mibi ku bukerarugendo yo kumva ko atari ahantu ho gushikama ari ahacibwa n’ubonetse wese hadasabwa ubumenyi buhambaye, ubushakashatsi butanga inama zo guha agaciro imyuga yombi bakayibyaza umusaruro.

Urubyiruko rwakoze ubushakashatsi mu bukerarugendo rwemeza ko mu myaka icumi iri imberer urubyibyiruko rungana na miliyoni igihumbi(1billion)ruzajya ku isoko ry’umurimo.

Hamuritswe ubushakashatsi mu bukerarugendo buzafasha urubyiruko kubona akazi.
Ministre w’urubyuruko Rose Mary Mbabazi yishimiye ubushakashatsi bw’urubyiruko.

Umuhango wo kumurika ubushakashatsi witabiriwe na minitre w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi aho yashimiye urubyiruko rwakoze ubushakashatsi rugamije gukemura ibibazo n’ubundi by’urubyiruko, Ministre Mbabazi yasabye urubyiruko ko ubutaha rwazakora ubushakashatsi bugaragaza igihombo ibihugu bya Africa biterwa no kuba urubyiruko ruba rugize igice kinini cy’ibihugu rutagira akazi.

Minisitiri w’urubyiruko yarwibukije ko rukwiye kugaragazwa n’ibikorwa bishimangira ubushobozi bwabo kandi bagafata iyambere mu kuba abaharanira impinduka mu iterambere bakaba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa. Ubu bushakashatsi bumurikiwe mu Rwanda nyuma y’ubwabereye mu gihugu cya Ghana ku ikoranabuhanga mu buhinzi nabwo bwakozwe n’urubyiruko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU