Umwe mu bashinze ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi Hon Jack Sabiti  wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yatangaje ko nta cyamubuza kugaruka guhangana na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2021.

Hon Jack Sabiti yiteguye kugaruka guhangana na Perezida Museveni

Hon Jack Sabiti wari waratangaje ko avuye muri Politiki muri 2016 nyuma yo gutsindwa na Herbert Kabafunzaki mu guhatanira intebe mu nteko ishingamategeko, yavuze ko magingo aya afite ibiranga umuyobozi mwiza kurusha Museveni, ku buryo adashidikanya ku kuba yamutsinda ubwo bazaba bahanganiye kwicara muri Perezidansi ya Uganda.

Aganira n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yagize Hon Jack Sabiti yagize ati: “Ntacyambuza kwiyamamariza kuba Perezida. Ndatekereza ko Perezida Museveni atigeze yiga kundusha, cyangwa ngo abe andusha ubumenyi mu bijyanye no kubora igihugu. Mu gihe ishyaka ryanjye ryaba ribinyemereye, nshobora kumutsinda ntagushidikanya.”

Jack Sabiti w’imyaka 71 y’amavuko yatangaje ibi mu gihe yambuwe ububasha bwo kongera kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko, nubwo we avuga ko kugira ngo abe yagaruko mu nteko ari uko Hon Kabafunzaki uyobora umutwe w’abadepite yaba yirukanwe cyangwa agafungwa.

Hon Kabafunzaki
Hon Kabafunzaki

Yagize ati: “Mu mwaka ushize nariyamamaje amajwi yanjye aribwa. Ubu dufite umudepite ufite iki kirego mu rukiko, mu gihe yaba afunzwe, nakwiyamamaza nkanarangiza manda cyanjye gusa ibyo bitabaye, nta mpamvu nimwe mfite yo kwiyamamariza kongera kujya mu nteko ishinga amategeko.”

Uyu mugabo Hon Kabafunzaki Sabiti avuga akurikiranweho n’urukiko rushinzwe kurwanya ruswa icyaha cyo kuba yarakoresheje inshingano ze agahabwa ruswa ya miliyoni 30 z’amashilingi na Mohammed Hamid ufite ikigo cyitwa Aya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU