Akagari ka Sovu, mu murenge wa Huye, Akarere ka Huye kuwa kabiri Tariki 11 Nzeri 2018 mu ijoro ryakeye umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri mu mutwe.

Huye Umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri mu mutwe

Uyu Usanzwe azwi ku izina rya uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage, nyuma bagirana amakimbirane bararwana,ibyaje gutuma uwishwe yahise ngo ataha, ariko uyu wamwishe akamukurikira bakongera bakarwana akamwicira imbere y’aho yari acumbitse, akoresheje ubuhiri yamuhondaguye mu mutwe akawumena.

Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza.

Aba baturage baravugako aka kagari ka Sovu karangwa n’urugomo ruturutse ku gusinda inzoga z’inkorano hamwe n’urumogi, dore ko uyu wakoze ibi ngo nyuma yo gufatwa n’abaturage banamusanganye urumogi mu mufuka. Uwakoze ibi yahise atabwa muri yombi, ubu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Huye Umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri mu mutwe

Umuvugizi w’agateganyo w’uru rwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Rwanda MBABAZI Modeste yabwiye Itangazamakuru ko uru rugomo rwaturutse ku biyobyabwenge usanga byiganje mu rubyiruko, anarukangurira kubireka bitewe n’ingaruka mbi biteza.

MBABAZI yongeyeho ko uwakoze ibi ubu afitwe n’uru rwego RIB kugira ngo abazwe kuri ibi byaha akekwaho.

Icyatangaje aba baturage ariko,ngo ni uburyo uyu yari asanzwe ari mu banyerondo b’umwuga, kandi binasanzwe bizwi ko akoresha ibiyobyabwenge. Aha aba baturage basaba gushyira ubushishozi mu gutoranya abantu nk’aba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU