Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo umupolisi yakoreye umugore byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro. 

Ibyo umupolisi yakoreye umugore ni agahomamunwa

Umupolisi utatangajwe amazina yafashwe amashusho akura uyu mugore mu modoka ye, arangije amutunga imbunda atangira kumukubita, amugusha hasi maze arangije agenda amukurura hasi mu muhanda nk’ukurura igiti.

Aya mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho amaze gukwirakwizwa inshuro zirenga ibihumbi 23, aho benshi mu batuye isi bari kunenga uyu mupolisi ndetse basaba ubuyobozi bwa USA kumuta muri yombi.

Ibyo umupolisi yakoreye umugore ni agahomamunwa

Polisi yo muri Arizona yatangaje ko nubwo uyu mugenzi wabo yitwaye nabi, yabitewe n’uko yafashe uyu mugore atwaye imodoka nta byangombwa afite arangije ashaka kurwana.

Aba bapolisi bavuze ko mugenzi wabo yatunze uyu mugore imbunda ubwo yashakaga kumurwanya amubwira ko atemera ko ajya kumufunga kubera ibi byaha yari afatiwemo.

Ibyo umupolisi yakoreye umugore ni agahomamunwa

Ibyo umupolisi yakoreye umugore ni agahomamunwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU