Omari Ishmael Grandberry uzwi nka Omarion ni umusore wakuriye mw’itsinda rya B2k ryabiciye bigacika mu myaka ya za 1999 ubwo basohoraga indirimbo nka Uh Uh na Bump Bump n’izindi nyinshi, agiye kuza gutaramira abanyarwanda mu iserukiramuco ryiswe urumuri.

Icyamamare Omarion wahoze muri B2k agiye gutaramira i Kigali

Nkuko tubikesha Christian Dushime umuyobozi wa Cozma Group ikab ari nayo yateguye iserukiramuco bise urumuli, yadutangarije ko kugira ngo bategure icyo gitaramo ari igitekerezo bagize nyuma yo kubona ko abanyarwanda bataragira ibitaramo binini bishobora kumara Iminsi myinshi, akaba ariho babihereye, gusa kuko ari ariyo nshuro ya mbere uyu mwaka kizaba umunsi umwe gusa.

Ku bijyanye n’icyatumye bahitamo umuhanzi ukomeye cyane muri amerika, yatubwiye ko bahisemo Omarion kuko ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi kandi uciye bugufi, bikaba byaraboroheye cyane kumuganiriza nawe akaza kubemerera bakaba baramaze no gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati ye na Cozma Group.

B2k

Tumubajije icyaha abanyarwanda icyizere ko uyu mugabo Omarion azaza mu Rwanda koko yavuze ko uyu muhanzi ugomba gutaramira abanyarwanda mu cyumweru cya Gatatu cy’ukwezi kwa cumi, akaba ari gukora amashusho amenyesha abakunzi be ko azaza mu Rwanda akaba azayashyira hanze mu cyumweru gitaha aho azabasha kuyasangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ze.

Twakomeje tumubaza niba uyu muhanzi nagera mu Rwanda batazamugira nkibyo tujya tubona ku bandi bahanzi bakomeye iyo bageze mu Rwanda bakunda kubashyira hejuru ugasanga abahanzi nyarwanda ntibahawe agaciro cyane, aho usanga bababuza kwegera aho ari cyangwa ugasanga mbega bacitse mazi cyane, yatubwiye ko ibyo bamaze kubipanga n’itsinda rifasha Omarion ndetse bakaba bifuza ko mu gihe  azaba ari inaha bazakora uko bashoboye akazava inaha bagize umuhanzi umwe wo mu Rwanda babahuza bakazakorana indirimbo.

Icyamamare Omarion wahoze muri B2k agiye gutaramira i Kigali

Mu gusoza ikiganiro na Christian, yadutangarije ko muri Cozma Group  bafite na Label bita  D Tox bazaba bataha ari nabwo bazamurika abahanzi bashya basinyishije muri iyi Label yabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU