Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe no kubona umugore ashyira ifoto ye hanze yita umugabo we ATM Machine, ni ukuvuga icyuma gitanga amafaranga kuri banki.

Ifoto umugore yashyize hanze yita umugabo we ATM Machine yavugishije benshi

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook, Instagram n’izindi, benshi batunguwe no kubona ifoto y’umukobwa wise umugabo we icyuma kizwi nka ATM Machine ubusanzwe bifashisha babikuza amafaranga kuri Banki.

Iyi foto yavugishije abatari bacye, aho wasangaga benshi bayifashe nko gusuzugura abagabo, mu gihe abandi bayifashe nk’agashya k’aba bombi bashakaga gutanga urwenya, gusa hakibazwa ngo igihe tugezemo nicyo kwita umugabo ugiye ku kurongora icyuma cy’amafaranga mu kimbo cyo kumwita umutware cyangwa kumuhimba akazina keza keza kerekana urukundo umufitiye.

Ese wowe kubwawe waba umusore cyangwa inkumi, umugabo cyangwa umugore, wavuga iki kuri iyi foto n’icyo ishaka kwerekana?

Ifoto umugore yashyize hanze yita umugabo we ATM Machine yavugishije benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU