Umunyamidelikazi Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yatangaje Igisubizo yaha umuhanzi Diamond Platnumz aramutse amusabye ko bakundana, akamusimbuza Zari Hassan.

Mu myaka yashize, aba bombi bigeze kugirana umubano wihariye bituma benshi bahwihwisa ko bakundana, nubwo nta numwe wigeze yerura ku mugaragaro ngo abishimangire.

Mbabazi Shadia 'Shaddy Boo' ari mu bakobwa bakunzwe cyane kuri Instagram
Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ ari mu bakobwa bakunzwe cyane kuri Instagram

Shaddy Boo ashimangira ko Instagram ariyo yamuhuje na Diamond Platnumz dore ko rimwe na rimwe yajyaga yifata amashusho arimo kubyina indirimbo z’uyu muhanzi akayashyira ku rukuta rwe, maze undi nawe akamusubiza amwishimiye, bigatera benshi kubibazaho.

Rimwe na rimwe kandi Diamond yajyaga aza I Kigali, agafotorwa ari kumwe na Shaddy Boo ubona ko bagiranye ibihe byiza cyane.

Uyu mwari ariko yongeye gushimangira ko gukundana n’aba Star Atari ibintu bye, cyane ko ngo baba bameze nkabibera mu yindi Si, bityo ngo ku ruhande rwe byagorana ko yakundana n’icyamamare runaka.

Shaddy Boo ati “Umubano wanjye na Diamond wari ubucuti busanzwe nta rukundo twigeze tugirana. Ikindi kandi Ansabye urukundo ntago nabyemera kuko ubuzima bw’Aba Star mbona butaba busanzwe kabisa. Ibyanjye na Diamond ntago byavamo, Ndi umufana we, ntago naba umukunzi we.”

Shaddy Boo na Diamond Platnumz bavuzweho kugirana umubano wihariye
Shaddy Boo na Diamond Platnumz bavuzweho kugirana umubano wihariye
Shaddy Boo yavuze ko adashobora gukundana na Diamond kuko ngo Ubuzima bw'Abastar ntago abukunda
Shaddy Boo yavuze ko adashobora gukundana na Diamond kuko ngo Ubuzima bw’Abastar ntago abukunda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU