Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Nzeli 2018, mu karere ka Rubavu hari hategerejwe igitaramo cya ‘Summer Beach Fest’ cyari kuririmbamo Fik Fameica w’ibugande ndetse na Bruce Melody gusa cyabuze abafana birangira kitabaye kubera ubwitabire bugayitse.

Ku ntango, bisa nkaho ubwumvikane buke hagati yababiteguye aribyo byatumye iki gitaramo gishya, nubwo ntako batari bagize mu kucyamamaza.

Byari biteganyijwe ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi 10000 kuri buri muntu gusa ababashije kuyatanga ni mbarwa ndetse hari amakuru Touch Rwanda ifite ashimangira ko mu babashije kwishyura, hariho bamwe batayasubijwe.

Igitaramo cya Summer Beach Fest cyabuze abafana birangira kitabaye
Igitaramo cya Summer Beach Fest cyabuze abafana birangira kitabaye

Umwe mu bari bagize itsinda ryateguye iki igitaramo yabwiye Umunyamakuru wa Touchrwanda ko haje umwuka mubi hagati yababiteguriye I Rubavu ndetse nabaturutse I Kigali; Uwo mwuka mubi ukaba uri mu byatumye indoto zababiteguye zikendera.

DJ Africano wo muri PromoAfrika nyiri gutegura igitaramo, yishongoye ku itangazamakuru cyane, ndetse yanga ko hafatwa amafoto agaragaza uko byifashe.

Umunyabirori utuye mu karere ka Rubavu, yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko mu byatumye bahomba harimo kuba barishyuzaga amafaranga menshi, ndetse no kuba aho byabereye hatagiharawe cyane ugereranyije n’utundi tubari dusigaye dukunzwe cyane I Rubavu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU