Inkuru idafite gihamya ya yatangajwe n’umusifuzi wasifuriye u Rwanda na Cote D’Ivoire, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yavuze ko ari kinyoma.

Ikiganiro: Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yahakanye ruswa ashinjwa

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Uwayeze Francois Regis, avuga ko ibyo umusifuzi Pavaza avuga byabatunguye cyane, ariko bari babanje kubyumva mbere bakagira ngo n’ibihuha, akaba yaje kubyemera abibonye mu bitangazamakuru.

Yagize ati;” Ibyo uyu musifuzi yavuze si ukuri, ahubwo birababaje cyane kuko ibyo arega u Rwanda ntabwo ari byo, nta shingiro na mba bifite.”

” Mbere y’umukino wahuje u Rwanda na Cote d’Ivoire ku cyumweru mu ma saa 11H30 ni byo koko njye na Komiseri Ruhamiriza twahuye na Pavaza n’abandi basifuzi 3 b’abanya Namibia bari kuyobora umukino wacu na Cote d’Ivoire.”

” CAF ifite itike igenera abasifuzi bayo baza kuyobora imikino mpuzamahanga nk’uyu twagombaga guhuramo na Cote d’Ivoire. Iyo tike CAF ibagenera ni ibakura mu gihugu cyabo, ibazana mu gihugu baba bagiye gukinamo.”

” Gusa hari amafaranga macye abasifuzi bakoresha mu rugendo basubizwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu bagiye gukinamo. Urugero hari ibihugu biba ari binini, ugasanga nk’musifuzi yateze indege imbere mu gihugu, ayo niyo dusubiza abasifuzi, bisabwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru iwabo.”

Yakomeje agira ati, ” Nk’ubu ushobora gusanga nk’umusifuzi wacu agiye gusifura hanze, akaba yavuye i Rusizi agatega indege imuzana i Kigali, icyo gihe ufata ya tike ye, ukayoherereza ishyirahamwe ry’aho agiye gusifura, bakamusubiza ayo mafaranga.”

” Ishyirahamwe ryo muri Namibia ryatwandikiye ridusaba amadorali 220 kuri buri muntu, aya madorali twayabahaye kuwa gatanu ni mugoroba. Amafaranga tuyabagejejeho ni bwo babwiye umukozi wa FERWAFA ko habura amadorali 237.”

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA akaba yaramenyeshejwe kuwa gatandatu bari mu nteko rusange ko abasifuzi bavuze ko hari amafaranga yandi abura kuyo abasifuzi bari guhabwa, kandi bagomba kuyahabwa kuko ayo babahaye atuzuye.

Yagize ati;” Nabimenyeshejwe kuwa 6 turi mu nama hagati, mbabwira ko ubu nta mwanya nabona wo kujya muri icyo kibazo, ariko turabikurikirana inama irangiye.”

” Inama yatinze kurangira kuko twasohotse saa 23H00 z’ijoro, biba ngombwa ko nyuma yo gusobanurirwa ayo mafaranga tuzayabishyura bukeye, kuko n’ubundi nta muntu wari kuyabashyikiriza muri iryo joro.”

” Ku cyumweru mu gitondo twafashe amadorali 237 kuri buri muntu tuyashyira mu ibahasha tuyajyana kuri Hotel barimo, nari kumwe na Komiseri Ruhamiriza.”

” Twicaye hasi kuri Restaurant abasifuzi uko ari 4 baramanuka barahadusanga, nibwo twafashe ya madorali yari mu ibahasha turayabaha, dutegereje ko badusinyira ko bayakiriye. Pavaza amaze kuyabara avuga ko tumuhaye menshi, bo basabaga 237 atari amadorali 950 bagomba kubona. Twe twari twafashe amadorali 237 dukuba 4, aba amadorali 948 niyo mpamvu twari twabashyiriye 950.”

Regis yavuze ko Pavaza yahise abaza Eric niba ashatse kubaha ruswa ko abazaniye menshi, Eric Ruhamiriza amubwira ko atari byo, ko yabonye ari amadorali 278 agakuba 4 kuri buri muntu atari aziko ari amadorali 237 yose hamwe.

Regis Uwayezu, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA. avuga ko” Tumaze kubyumva twahise dufata ya bahasha, tubabwira ko turayavunjisha nyuma y’umukino, tukabaha amadorali 237. Twatandukanye mu mahoro nta kibazo, tubifuriza umukino mwiza, tujya kwitegura kuza ku mukino, kuko haburaga amasaha macye ugatangira.”

“Nihuse rero nyuma y’umukino ni bwo umukozi wa FERWAFA Jackson yabashyiriye ya madorali yaburaga barayasinyira ko bayakiriye birangira uko.”

” Twatunguwe no kubona iyi nkuru ya Pavaza ko u Rwanda rwashatse kumuha ruswa, kuko abizi neza ko atari ukuri. Twabahamagaje kuri piscine ya hotel baza ari 4 ahantu habona, twari kuba tugiye gukora icyaha nk’icyo bakadusanga aho?”

” Dutegereje icyo CAF ivuga kuri iki kirego cye, natwe tuzisobanura kuko tuzi neza ko nta kosa twabikozemo, kuko ubutumwa bugufi busaba aya mafaranga twabashyiriye burahari banditse, ikindi hari naho bashyize umukono banatanga fotokopi za Pasiporo bamaze kwakira aya mafaranga, nta kibazo kibirimo..”

Si u bwa mbere Pavaza agaragaje ko ashatse guhabwa ruswa akayanga, kuko hatari hashize amezi 3 abikoze muri Morocco, na mbere akaba yari yaregeye CAF .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU