Rihanna yongeye kuvugisha abatari bacye kubera imyambarire y’abitabiriye igitaramo cyo kumurika imideli yaraye akoreye mu mujyi wa New York.

Imyambarire y'abitabiriye igitaramo cyo kumurika imideli cya Rihanna yavugishije benshi

Umunyamideli Simone Thompson uzwi ku mazina ya Slick Woods niwe wavugishije abantu cyane ku mbuga nkoranymbaga kubera imyambarire ye, aho yagaragaye yambaye ubusa buri buri kandi atwite, byatumye avugwa cyane mu binyamakuru by’ imyidagaduro hirya no hino ku isi.

Nubwo Rihanna yari yambaye bikwiye, ntiyabuze kwifotozanya n’abanyamideli 2 bari bambaye imyenda y’urukozasoni barimo uyu Slick Woods w’imyaka 22 wiyambitse ubusa kandi atwite inda iri hafi kuvuka.

Mu kiganiro Rihanna yagiranye n’ikinyamakuru Vogue, yavuze ko iki kirori cyo kumurika imideli yatumiye aba bagore batwite ngo bamurike iyi myambarire y’urukozasoni, mu rwego rwo gushishikariza abandi bagore batwite kwirekura bakambara iyi myambarire kugira ngo bagaragarize abandi ubwiza bwabo.

Leave a Reply