kuri uyu wa Gatandatu i Tariki 8 Nzeri 2018 guhera i Saa 09h30, kuri Hôtel des Mille Collines hateraniye Inama y’inteko rusange ya FERWAFA.

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yahagaritse amakipe 2

Muri iyi Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateranye uyu munsi, mubyo yigagamo, harimo n’ikibazo cy’ikipe ya Nyagatare Fc yemejwe ko ihagarikwa imyaka ibiri idakina imikino ya Shampiona.

Iyi kipe ikaba yahawe iki gihano nyuma y’aho itewe mpaga eshatu, ibi bikaba bihanwa n’ingingo ya 89 mu mategeko agenga amarushanwa.

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange y’ Abanyamuryango ba FERWAFA bagera kuri 44, mu nama yabo yateranye kuri uyu wa Gatandatu.

Iri tegeko riri mu ngingo ya 89 mu mategeko agenga amarushanwa, rivuga ko n’umuyobozi w’ikipe yafatiwe ibihano, atemerewe kugira indi kipe ajya mu buyobozi bwayo mu gihe cy’imyaka itanu.

Si iyi kipe yonyine yafatiwe ibihano, kuko n’ikipe y’abagore ya Youvia nayo yahawe ibyo bihano, n’ubwo nta muntu wari uyihagarariye mu nama.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU