Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko uruganda rwa Coca Cola ari narwo runategura Coke Studio Africa rwamaze kugura indirimbo 10 za Radio & Weasel, zikazasubirwamo n’abandi bahanzi b’ibyamamare.

Indirimbo 10 za Radio & Weasel zaguzwe na Coke Studio

Igurishwa ry’izi ndirimbo za Radio & Weasel rikaba ryabaye kuri iki cyumweru Tariki ya 16 Nzeli 2018, hagati ya bayobozi ba Coke Studio n’itsinda ryita ku muziki wa Radio & Weasel  riyobowe na manager Emotions Feelingz, amafaranga yemejwe hagati y’izi mpande zombi akaba ataramenyekana.

Izi Ndirimbo 10 nziza za Radio & Weasel biteganyijwe ko abazazikoresha ubwo bazaba bitabiriye Coke Studio harimo Mr Flavour, Diamond Platnumz, Efya, Davido, Mr. Eazi ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye muri Afurika.

Nkuko impande zombi zabyemeranyije, ibi ngo bakaba basanga ari uguha icyubahiro Nyakwigendera Mowzey Radio watanze umusanzu munini ku muziki wa Afurika ndetse no kwerekana ko batamwibagiwe.

Indirimbo 10 za Radio & Weasel zaguzwe na Coke Studio

Coke Studio ikaba ubusanzwe ihuza abahanzi b’ibyamamare batandukanye muri Afurika ndetse no hanze yayo bagataramira abantu imbona nkubone bombi barikumwe umwe akaririmba indirimbo ya mugenzi we ndetse bikarangira bo bombi baririmbanye indirimbo bakoreye mo.

Indirimbo 10 za Radio & Weasel zaguzwe na Coke Studio

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU