Ishami rishinzwe ibiza muri Indonesia ritangaza ko imibare iheruka igaragaza ko abahitanwe n’ umutingito ukomeye wo mu bwoko bwa Tsunami wibasiye ikirwa cya Sulawesi giherereye mu gihugu cya Indonesia bamaze kugera kuri 832.

Indonesia: Umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu umaze guhitana abantu 832

Uyu mutingito uri ku gipimo cya 7.5 wibasiye iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Aziya ku wa gatanu w’iki cyumweru, abenshi mu bishwe n’uyu mutingito akaba ari abagwiriwe n’inkuta z’amazu.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yageze kuri kiriya kirwa kuri iki cyumweru, mu rwego rwo kwihanagnisha abaturage no kureba uko ibintu bimeze

Abatabazi bakomeje kugerageza kurokora abatsikamiwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse ariko bariguhura n’imbogamizi z’uko ibiti by’amashanyarazi byaguye no mumazi yaretse kuruhande.

Sutopo Purwo Nugroho usanzwe ari umuvugizi w’urwego rushinzwe guhangana n’ibiza muri Indonesia, yavuze ko imirambo myinshi yatoraguwe ku nkombe z’inyanja. Hari impungenge z’uko imibare y’abahitanwe n’uyu mutingito ishobora kwiyongera.

Indonesia: Umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu umaze guhitana abantu 832

Si ubwa mbere Indonesia yibasiwe n’uyu mutingito wo mu bwoko bwa Tsunami, kuko muri 2004 wahitanye Abanya-Indonesia bagera kuri 120,000. Ni umutingito wari wibasiye ibihugu byo muri Aziya byiganjemo ibikora ku nyanja y’Abahinde.

Mu kwezi gushize ho umutingito nanone wibasiye ikirwa cy’Ubukerarugendo cya Lomok giherereye muri Indonesia, uhitana abagera kuri 505.

Indonesia: Umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu umaze guhitana abantu 832

Indonesia: Umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU