Inkuru itarinziza ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Kagere Meddy ukina mu gihugu cya Tanzania wongeye guhamagarwa mu Mavubi.

Inkuru itarinziza ku mukinnyi w'igihugu y’uRwanda Kagere Maddy

Inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuwa kabiri i tariki 4 Nzeri 2018, isakajwe ku mbuga nkoranyamba z’abafana ba Simba SC muri gihugu cya Tanzania.

Iyi nkuru ivuga ko umukinnyi kagere Meddy ukinira ikipe  ya Simba yavunitse amaguru yombi mu gihe berekezaga mu myitozo n’ikipe y’igihugu cy’uRwanda, iyi nkuru yabaye mu gihe imodoka yaritwaye abakinnyi ariyo yamukandagiye amaguru yombi, imanutse ku musozi aho yari hagaze.

Inkuru itarinziza ku mukinnyi w'igihugu y’uRwanda Kagere Maddy

Tukimara kumva iyi nkuru yo gukora impanuka ku musore Meddy Kagere rutahizamu mushya w’ikipe y’igihug y’uRwanda, twihutiye ku muhamagara kuri Telefone ye ngendanwa ntiyabasha kuyitaba. Byaduteye impunjyege ko inkuru yatangajwe yaba ari kimomo.

Inkuru itarinziza ku mukinnyi w'igihugu y’uRwanda Kagere Maddy
Meddy Kagere na mugenzi we w’umunyarwanda Jacky Tuyisenge bakinana

Ibi byatumye dufata urugendo twerekeza ku kibuga cya Stade Regional i Nyamirambo aho ikipe y’uRwanda yariri gukorera imyitozo, dusangayo Rutahizamu Meddy Kagere ari muzima ntakibazo na kimwe afite.

Twarindiriye Meddy Kagere nyuma y’imwitozo ngo tuvugane nawe twumve icyo abivugaho, cyangwa ko yabazi iyi nkuru ndetse n’inkomoko yayo.

Mu magambo make cyane kubera umwanya mucye yarafite Meddy Kagere yavuze ko iyo nkuru atariyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, kandi yongera ko atanazi inkomoko y’icyo kinyoma, kuko aribwo yarakibyumva.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU