Uyu munsi kuwa mbere i tariki 17 nzeri 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ku muryango w’ Umutesi Parfine wahoze akundana n’umuhanzi Niyibikora Safi.

Parfine

Umutesi Parfine yamenyekanye cyane hano mu Rwanda, ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Niyibikora Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz mu bihe byashize.

Umutesi Parfine avukana na nyakwigendera Habyarimana Parfait witabyimana ku cyumweru mu masaha y’umugoroba, nyuma yo kuvuga ko ari kuribwa mu nda cyane.

Umutesi Parfine yarafite musaza we umwe gusa ariwe Habyarimana Parfait, bavukanaga ari 3, abakobwa 2 n’umuhungu 1 gusa ariwe Nyakwigendera Habyarimana Parfait, niwe wakurikiranaga na Parfine.

Inkuru y'akababaro ku muryango wa Umutesi Parfine.
Habyarimana Parfait asigiye umugore we abana 4

Amakuru dukesha inshuti za hafi z’umuryango wa Nyakwigendera Habyarimana Parfait, bavuga ko Parfait yari muzima agenda, ariko ngo yarasanzwe agira ikibazo cyo munda, niko kumva ari kuribwa munda ahamagara umugore we arabimubwira, umugore ngo yahise ahamagara abaturanyi ngo bamurebe bamufashe kujya kwa muganga, basanga yikubise hasi yataye ubwenge, niko guhita ajyanwa kwa muganga kugirango akurikiranwe n’abaganga.

Inkuru y'akababaro ku muryango wa Umutesi Parfine.
Nyakwigendera Habyarimana Parfait yavukanaga n’abakobwa 2 gusa

Akigera kwa muganga yakomeje gukurikirwanwa n’abaganga, cyane ko yari yataye ubwenge atabasha kumva ndetse no kuvuga. Bidatinze mu gicuku nibwo inkuru itarinziza yageze ku muryango n’inshuti za Nyakwigendera, ko yashizemo umwuka.

Inkuru y'akababaro ku muryango wa Umutesi Parfine.
Ntakirutimana Gisele wa shakanye na Parfait

Habyarimana Parfait yari umugabo wubatse, yashakanye na Ntakirutimana Gisele, babyaranye  abana 4, abahungu 3 n’umukobwa 1. Imana ihe iruhuko ridashira Nyakigendera Habyarimana Parfait

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU