Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo Bishop Rugagi Innocent, Umushumba w’itorero rya Redeemed Gospel Church yavuze ko yizeye adashidikanya ko azagura indege, cyane ko aricyo gisobanuro cyo kwizera none byarangiye agiye kubaza ibiciro by’ indege yifuza kuzagura ngo ashakeamafaranga.

Irebere indege Bishop Rugagi Innocent yifuza kuzagura

Bishop Rugagi Innocent umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yaragiye kureba iyi ndege yatangaje ko yifuza kuzagura, yifotoje amafoto ari kumwe n’indege nziza cyane bivugwa ko agiye kugura muri Amerika bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Bishop Rugagi yavuze ko umuntu wese ukiriho, aba ari umukandida wo gukorerwa ibitangaza n’Imana none birangiye agiye kugura indege nkuko amakuru hirya no hino  abitangaza.

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2018, Bishop Rugagi Innocent yabwiye abakiristo be ko avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku ruganda rwa Boeing ajyanywe no kubaza igiciro cy’indege yifuza kugura.

Irebere indege Bishop Rugagi Innocent yifuza kuzagura

Nubwo Bishop Rugagi yifuza kugura indege, ntabwo arabasha kubaka urusengero kuko amaze iminsi ahurira n’abayoboke be muri Serena Hotel, nyuma y’aho urusengero rwe rufunzwe kubera rutari rwujuje ibyangombwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU