Gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mubintu bishimisha bibaho, gusa iki gikorwa iyo gikozwe mu buryo butateguwe neza gishobora kukubihira ukaba wanakizinukwa burundu, dore ko mu gihe abantu babiri bari muri iki gikorwa iyo umwe atishimye, bishobora gutuma mutandukana burundu ntihazagire nuwongera kuvugisha undi.

Itondere ibi bintu mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Bityo rero bisaba ubushishozi buhagije kugira ngo mwembi mushobore kugera kuri ibi byishimo, ariyo mpamvu twabateguriye bimwe mu bintu wakwitondera mu gihe ugiye cyangwa uri gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’umukunzi wawe.

1. Irinde gukora imibonano mpuzabitsina ugihura n’umuntu bwa mbere:

Urubuga Metro dukesha iyi nkuru rutangaza ko guhura n’umuntu bwa mbere ugahita uryamana na we atari byiza, gusa ibi ngo bigendana no kwiyubaha ku muntu ku giti cye gusa byaba byiza ubanjije kumenyana nawe byimbitse kuko ngo  nibwo mushobora guhuza urugwiro igikorwa kikabaryohera mwembi.

2. Kuba mwese mutanyoye inzoga

Ibi ngo bifasha umuntu kwirinda ko yakwicuza ibyo yakoze bitewe n’inzoga, kandi ngo bishobora no gutuma bahubuka bakibagirwa no kwikingira. Ikindi kandi umuntu wanyoye inzoga ntabwo aba atekereza neza, apfa gukora uko abonye kose ntacyo yitayeho. Byaba byiza rero ubiretse igihe igihe uri kumva wasinze.

3. Niba musha kubikora ni mubikore

Hari abantu bahura bakaba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina ariko ukabona bose babuze uko babitangira, hakabura utinyuka undi ngo abe yatangira ikiganiro kibyerekezaho, ukabona ko byagoranye kugirango babe babitangira. Ibi rero nabyo ngo si byiza, niba uri kubona ko mwese mufite ubushake ni mubikore.

4. Banza ugenzure niba hari umutekano

Ntukazapfe gukorera imibonano mpuzabitsina ahariho hose wiboneye, ugomba kubanza kureba niba hari imbogamizi zishobora kubabangamira mu gikorwa cyanyu. Mu rwego rw’umutekano kandi ni byiza ko ubanza gusuzuma ko ufite agakingirizo cyangwa indi miti yakurinda gusama igihe udashaka gusama.

5. Banza kugenzura amarangamutima yawe n’ibitekerezo

Niba uri kumva hari icyo utari kumva neza cyangwa uri kwangira byaba byiza ubiretse. Mu gihe uri kumva aho kugushimisha ahubwo biri kugutera ubwoba byaba byiza ubyihoreye ukazabikora uri kumva utuje muri wowe.

6. Vuga ikikubangamiye

Ni byiza kuganiriza umuntu mugiye gukorana imibonano cyangwa se muri kuyikorana, ku buryo mwese mwisanzuranaho, ukamubwira ibyo uri kumva ushaka n’uburyo bwo kubikoramo bwagushimisha, ku buryo mwese murahuza ibyishimo hagati yanyu, ntugaceceke ngo wange kuvuga ikikubangamiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU