Abagize itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afrika y’Epfo Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza  bamaze kugera i Kigali aho baje gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Kwita izina Gala Dinner’.

Itsinda Mafikizolo ryamaze kugera i Kigali

Abagize itsinda rya Mafikizolo bageze i Kanombe ku kibuga cy’indege bananiwe, dore ko basabye kutavugana n’itangazamakuru ahubwo bagahita berekeza kuri Hoteli bararuhukiramo, igitaramo kikaba kizaba nyuma y’umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23 uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018.

Umuhango nyirizina wo Kwita Izina abana b’Ingagi uzabera mu kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 07 Nzeli 2018. Nyuma y’ibi birori byo ‘Kwita Izina’ itsinda rya Mafikizolo rizasusurutsa abazitabira umugoroba w’umusangiro “Kwita izina Gala Dinner” uzabera kuri Kivu Serena Hatel i Rubavu.

Kwinjiramo muri iki gitaramo iri tsinda rizaririmbamo ntabwo ari ibya buri wese kubera ubushobozi, kuko kwinjira bizaba ari 100,000Frw ahasanzwe mu gihe ushaka kwicara ku meza y’abantu icumi ateye mu myanya y’icyubahiro ari ukwishyura akabakaba ibihumbi 875,000Frw.

Itsinda rya Mafikizolo ryamaze kugera i Kigali
Mafikizolo ntibigeze bagirana ikiganiro n’itangazamakuru bahise berekeza kuri Hotel

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU