Iyzo Pro, umwe mu batunganya umuziki b’abahanga mu Rwanda yamaze kwerekeza muri Studio ya Country Record, ni nyuma yo kuva muri Nep Record yari amazemo igihe kitari gito.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeli 2018 nibwo Iyzo Pro yamuritswe nk’umu Producer mushya muri Country Record, aho agiye kujya akorana na Niz Beat wari usanzwe akora muri iyi Studio.

Iyzo Pro yerekeje muri Country Record
Iyzo Pro yerekeje muri Country Record

Nduwimana Jean Paul uzwi cyane nka Noopja niwe washinze iyi Studio, ku ruhande rwe akaba ashimangira ko hari byinshi bagiye kugeraho nk’itsinda ryagutse kandi rishyize hamwe.

Noojpa yabwiye itangazamakuru ko mu mishinga Studio irimo gupanga harimo no kwegera abahanzi batuye mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, bagakorana mu rwego rwo kuzamura impano zabo.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja niwe nyiri Country Record
Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja niwe nyiri Country Record

Iyzo Pro nk’umu Producer mushya muri iyi Studio yabwiye Itangazamakuru ko kuba yaravuye muri Nep Record akaza muri Country Record ari intambwe nziza, cyane ko ngo aho yari asanzwe akorera hari byinshi batabasha kuzuza cyane cyane ibyiganjemo kwamamaza ibihangano.

Iyzo yashimangiye ko hari Studio nyinshi yakagombye kuba yaragiyemo gusa ngo Country Record niyo yabonye bazafatanya mu guteza umuziki nyarwanda imbere, maze ahita asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Kuba Iyzo yavuye muri Nep Recordz,ngo nuko hari ibyo yabonaga bitagenda neza
Kuba Iyzo yavuye muri Nep Recordz,ngo nuko hari ibyo yabonaga bitagenda neza
Uyu munyempano mubyo gutunganya muzika yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Country Record
Uyu munyempano mubyo gutunganya muzika yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Country Record

Ku ruhande rwa Niz Beat warusanzwe akorera muri Country Record, ngo kuba agiye gufatanya na Iyzo ni byiza kuko bazasenyera umugozi umwe, babashe guteza imbere umuziki nyarwanda.

Producer Niz Beat yari asanzwe akorera muri Country Record
Producer Niz Beat yari asanzwe akorera muri Country Record
Niz B na Iyzo Pro ubu bari gukorera hamwe
Niz B na Iyzo Pro ubu bari gukorera hamwe
Country Records ikorera i Nyamirambo, imbere ya Piano Bar
Country Records ikorera i Nyamirambo, imbere ya Piano Bar

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU