Nyuma yo kugirirwa imbabazi akarekurwa, umuhanzi Kizito Mihigo yashimiye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko yari abyizeye ko azazimuha kuko ari umuntu ufite umutima.

Kizito Mihigo: Aho kuburana nahisemo gutakamba

Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine afungiye ibyaha birimo no gushaka kugirira nabi umukuru w’ igihugu, yatangaje aya maagambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2018 ubwo yari akimara kuva muri gereza.

Yavuze ko Perezida Kagame kuba yamuhaye imbabazi yakoresheje imbaraga z’ umutima. Abwira itangazamakuru yagize ati: “Munyemerere ntangire nshimira Perezida wa Repubulika kuri iki cyemezo yafashe, icyemezo kigaragaza imbaraga ze z’ umutima. Wenda benshi bari bazi imbaraga ze zijyanye n’ igisirikare ariko uyu munsi yagaragaje imbaraga ze z’ umutima.”

Kizito Mihigo uherutse kwandikira urukiko asaba guhagarika ubujurire akabyemererwa yavuze ko kuko yari yizeye ko Perezida Kagame azamuha imbabazi byatumye ahitamo gutakamba aho kuburana.

Yagize ati: “Perezida wa Repubulika nari nsanzwe muzi nk’ umuntu ufite umutima ushobora gutanga imbabazi. Ntabwo ari umuntu mbwirwa ni umuntu nzi kuba rero ampaye imbabazi Si ukuvuga ko nari narabwiwe ko nzazihabwa ariko nari nizeye uwo nzisaba ninayo mpamvu aho kuburana nahisemo gutakamba.”

Kizito Mihigo yavuze ko gutakamba ari ugusaba imbabazi usaba kugirirwa impuhwe naho kuburana bikaba guhangana.

Uyu muhanzi yavuze ko ubunaribonye yigiriye muri gereza bugiye gutuma akomeza kuririmba indirimbo zirimo izihimbaza Imana ariko by’ umwihariko ngo azanaririmba ku mbabazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU