Muri Zambia, icyamamare muri muzika Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo arahigwa bukware n’inzego z’ubutabera azira gukubitira muri iki gihugu umunyamakuru akaba n’umufotozi w’Umunyarwanda.

Koffi Olomide arashinjwa guhohotera umunyarwanda

Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko, ashinjwa kuba yarakubise umunyamakuru akaba n’umufotozi w’Umunyarwanda, akamukomeretsa mu maso ndetse akanamuvuna ikiganza cy’iburyo.

Inkuru dukesha Aficanews ivuga ko uyu muhanzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rumba,ko  ahigwa bukware n’inzego z’ubutabera zo muri Zambia azira gukubita no guhohotera umunyamakuru akaba n’umufotozi w’Umunyarwanda witwa Nepomuscene Ndayisenga, akaba yarakubitiwe mu gitaramo cyabereye i Lusaka muri hoteli yari yabereyemo igitaramo tariki 28 Ukuboza 2012.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 nibwo Koffi Olomide yagombaga kwitaba urukiko ariko ntiyigeze agaragara. Ukurikirana iby’inyungu ze muri Zambia witwa Mark Mumbalama yasabye ubutabera ko umukiliya we yahabwa ikindi gihe kuko ngo habayeho imbogamizi zatuma atamugezaho impapuro zimutegeka kwitaba.

Koffi Olomide arashinjwa guhohotera umunyarwanda

Ku rundi ruhande ariko, Gilbert Phiri, umunyamategeko uhanganye na Koffi Olomide, avuga ko yasabye impapuro zo kumuta muri yombi kuko atigeze yitaba n’ikindi gihe cyose yahamagajwe.

Muri Nyakanga, Ambasade y’u Bufaransa muri Zambia yari yasabye ko Koffi Olomide atabwa muri yombi kubera ibyaha bitandukanye ashinjwa birimo ibyo guhohotera abagore n’abakobwa mu buryo butandukanye, byanatumye igitaramo yari afite muri icyo gihugu gisubikwa.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ahura n’akaga mu gihugu cya Zambia kuko muri Mutarama 2013, yahohoteye umunyamakuru wo muri iki gihugu bikaza gutuma atoroka bwangu atinya gufungwa. Byaje kurangira afunzwe amezi atatu ndetse nyuma aza gusaba imbabazi uwo munyamakuru.

Muri Nyakanga 2016, yakubise bikomeye umubyinnyi we ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta muri Kenya, yoherezwa igitaraganya i Kinshasa aho yaje kuburanishwa kuri iki cyaha ndetse nyuma yo gutabwa muri yombi aza kurekurwa yishyuye akayabo. Ibi nabyo amaze kubikora, yaje gusaba imbabazi abanyakenya ku bw’imyitwarire mibi yagaragaje.

Koffi Olomide asanzwe azwiho urugomo no mu gihugu cye cy’amavuko. Nko muri Kanama 2012, yahawe igifungo cy’amezi atatu asubitse azira gukubita uwamutunganyirizaga indirimbo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU