Umuraperi nyarwanda wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki, Fireman yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo Korekwa na Mugo (Heroine), ikiyobyabwenge gikomeje gucaibintu mu rubyiruko kibandagaza.

Korekwa na Mugo (Heroine) bitumye umuraperi Fireman ajyanwa Iwawa

Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyangwa Mugo.

Uyu muraperi Fireman yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018,  gusa bidatinze icyo gihe  yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga. Fireman icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana kubyaha yashinjwaga byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé yabwiye Igihe ko basanze uyu muraperi  yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse ko yagiye mu biyobyabwenge kandi hari ikindi kigo ngororamuco cyitwa Icyizere yigeze kujyamo ariko birananirana, nta kundi byagenda ari kugororwa kugira ngo agarure ubumuntu, Fireman yamaze korekwa na Mugo (Heroine).

Korekwa na Mugo (Heroine) bitumye umuraperi Fireman ajyanwa Iwawa

Bosenibamwe Aime avuga yakomeje avuga ko nyuma yo kugeza Fireman Iwawa nyuma y’ukwezi kumwe hazarebwa niba yarahindutse ashobora kureka ibiyobya bwenge akaba yasezererwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU