Pranay Kumar w’imyaka 24 wo mu gihugu cy’Ubuhinde yishwe azira kurongora umukobwa wo mu baherwe aho yarongoye umubwa witwa Amrutha Varshini w’imyaka 23 y’amavuko. utwite  nyuma y’amezi cyenda barushinze. azira kuba yarashakanye na Varshini w’imyaka 23 umukobwa wo mu muryango ukize.

Kurongora umukobwa wo mu baherwe byamuviriyemo kwicwa

Pranay Kumar yiciwe imbere y’uyu mugore we Amrutha Varshini wari unatwite, ni nyuma y’amezi 9 bari bamaze barushinze, Polisi yo muri iki gihugu cy’Ubuhinde ivuga ko Se w’umukibwa ari we washatse abicanyi akabishyura ngo bajye kwica uyu musore washatse umukobwa we, amwica  bamuziza ko ari umukene.

Uwakoze igikorwa nyamukuru cy’ubwicanyi ariwe wishe nyakwigendera kugeza ubu ntabwo aratabwa muri yombi, gusa Polisi yo muri ako gace yabwiye ibitangazamakuru byakurikiranye iyi nkuru ko bafashe se w’umukobwa ,T Maruthi Rao, akaba ariwe uri gukorwaho iperereza.

Amashusho yafashwe na kamera zo ku muhanda agaragaramo umugabo muremure ufite umuhoro mu ntoki watatse nyakwigendera amuturutse inyuma akamutema ijosi inshuro ebyiri paka apfuye. Umugore  wari unatwite ahunga agana mu bitaro bya Jyothi Hospital biri ku birometero 93 uvuye  mu mujyi wa  93 miles from Hyderabad.

Kurongora umukobwa wo mu baherwe byamuviriyemo kwicwa
Amashusho yafashwe na kamera zo ku muhanda CCTV yerekana uko ubwicanye bwagenze

Pranay Kumar wishwe azira kurongora umukobwa wo mu baherwe yari yarashyingiranwe na Amrutha Varshini muri Mutarama uyu mwaka, bashyingiranwa batitaye ku bibazo by’imiryango yabo dore ko Sebukwe w’umusore atashakaga ko umukobwa we ashyingirwa mu mu ryango w’abakene.

Kurongora umukobwa wo mu baherwe byamuviriyemo kwicwa
Pranay na Amrutha bari bamaze amezi icyenda barushinze ariko umuryango w’umukobwa udashaka uyu musore
Kurongora umukobwa wo mu baherwe byamuviriyemo kwicwa

Kurongora umukobwa wo mu baherwe byamuviriyemo kwicwa
Amrutha Varshini abaye umupfakazi azira gukundana n’umuhungu wo mu bakene

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU