Ni kenshi abantu bibaza niba gukora imibonano mpuzabitsina byaba bikenewe n’umubiri cyangwa hari ikindi biwumarira, ariko abahanga bemeza ko hari ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bw’umuntu.

Menya ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bw’umuntu

Mu bushakashatsi bwakozwe herekanywe ko gukora imibonano ku buryo buhoraho byibura kabiri mu cyumweru bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu. Ibyo byiza akaba ari bimwe muri ibi bikurikira :

1. Kugira uruhu rutoshye

Dr David Weeks wo mu bitaro bya Royal Ednburgh yatangaje ko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko abasaza n’abakecuru bakora imibonano mpuzabitsina ku buryo budahinduka baba bafite uruhu rutoshye nk’urwo abo barusha imyaka 7 yose. Gusa ngo ibi ntibisaba kuyikora buri munsi ahubwo ngo ikingenzi ni uko iki gikorwa gifatwa nk’igikorwa cy’urukundo hagati y’abagikora kandi bakagikora bakishimiye.

2. Bifasha kugira ubushobozi bwo kubyara

Ibi bishobora kutumvikana ku bagabo bamwe gusa ubushakashatsi bwerekanye ko uko umugobo akora imibonano cyane ari ko intanga ze zirushaho gukomera no kugira ubuzima bwiza. Ngo intanga zapimwe nyuma y’iminsi 2 hakozwe imibonano zagaragaje kugira ubuzima bwiza kurusha izapimwe nyuma y’iminsi 10 umugabo yifata.

Niba wifuza kubyara umwana ufite ubuzima bwiza rero ugomba gukora ku buryo intanga zawe zihorana itoto ibi bikaba bisaba gukora imibonano nibura 2 mu cyumweru aho kuyikora ku munsi intanga y’umugore yasohokeyeho. Gukora imibonano kenshi kandi byagaragaye ko bifasha umugore kuringaniza igihe cye cyo kujya mu mihango ndetse no gutuma imisemburo ye ikora neza ibi bikaba binongera amahirwe yo kuba yatwita.

3. Yongera ubudahangarwa bw’umubiri

Gukora imibonano byibura 2 mu cyumweru byagaragaye ko bishobora kuzamura ikigero cy’ubwirinzi bw’umubiri cyane cyane ku bijyanye n’indwara izwi nka Colds ndetse na Flu.

4. Ituma umuntu aramba

Ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bwerekanye ko abantu bakoze imibonano byibura 3 mu cyumweru bafite amahirwe agera kuri 50% yo kuramba kurusha abagiye bayikora 1 mu kwezi.

5. Ifasha abagore kutaribwa cyane mu gihe cyo kubyara

Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ni uko abagore bayikora kenshi kandi neza bagira amahirwe menshi yo kutababara mu gihe cyo kubyara ndetse n’igihe cyo kujya mu mihango.

6. Irinda indwara z’umutima

Ubushakashatsi bwakorewe muri Islael bwerekanye ko mu ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina, ni uko abagore bayikora byibura 2 mu cyumweru bafite ibyago byo kurwara umutima byaganutseho 30% ugereranije n’abatayikora.

Ibindi byiza byayo harimo:

7. Kugabanya umuvuduko w’amaraso

8. Kurinda umunaniro ukabije no kwiheba

9. Kuvura umutwe

10. Gukomeza amagufa

11. Kurinda kurwara cancer ya prostate ku bagabo

12. Kongera akanyamuneze mu muntu

Nyuma y’ibi byose ariko, menya ko ibi bireba abashakanye cyangwa abantu bamaze kugera mu zabukuru kuko ni nabo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ziriya ndwara twavuze haruguru, ni nabo kandi baba batangiye gusaza bakeneye ko uruhu rwabo rukomeza kugira itoto.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU