Aline, umukunzi mushya wa P Fla, abantu benshi bamuzi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda, Aline kandi akaba ateganya no kumubera umujyanama mu bikorwa bye bya muzika. 

Menya icyo Aline umukunzi mushya wa P Fla yihariye kurusha abandi

Mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru bamubaza ku bijyanye n’umuziki we muri rusange, cyane ku kuba nta ndirimbo ze bwite arashyira hanze kuva yava muri gereza, yakomoje ku bihe byiza ari kugirana n’umukunzi we Aline, anavuga ikintu afite nk’umwihariko nyuma y’igihe kinini bari inshuti.

Abajijwe ikintu cy’umwihariko Aline afite, P Fla yatangaje ko umukunzi we ari umuntu wisanzura cyane no muri bagenzi be ariko by’umwihariko akaba ari umuntu uganira cyane.

Yagize ati: “Arashimishije cyane, ni umuntu uganira n’ababire (urungano). Uretse njye n’abandi bantu baziranye nawe bazi ko ari umuntu uryoshya ikiganiro cyane. Muri make ntiyikoraho.”

Abajijwe uburyo azitwara ku mujyanama we mu bikorwa bya muzika kandi bari no mu rukundo yahamije ko nta mbogamizi na mba ahubwo bagiye gufatanya.

Ati :“Nanjye numva mfite ubushake bwo kuba namufasha kuko amaze igihe kini muri muzika. Kubona umubebi (Babe) ufite igitekerezo cyo gufasha abahanzi najye ngomba kumfasha kandi urabizi ko nakundaga gufasha abahanzi b’abakobwa (abahanzi b’ababebi) kera.”

Yakomeje avuga ko bombi bari bamaranye igihe kinini ari inshuti bityo baza gufata umwanzuro wo kujya mu rukundo nk’abantu bari bamaze kumenyana. Kakaba hategerejwe icyo uyu umukunzi mushya wa P Fla nawe avuga kuri uru rukundo rwabo.

Menya icyo Aline umukunzi mushya wa P Fla yihariye kurusha abandi

P Fla yatandukanye n’umugore we babyaranye umwana uzwi nka El  Poeta mu minsi yashije akaba yari yaratangaje ko ubu aba bombi ari inshuti zisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU