Muri iki gihe tugezemo, si byiza guhuza ibitsina mu gihe cy’irambagiza, mbere yo kurushinga, nubwo benshi mu basore n’inkumi baharaye cyane gushinga ingo bamwe batwite abandi barabyaye, aribyo bita Avance.

Menya impamvu atari byiza guhuza ibitsina mu gihe cy'irambagiza

  1. Kuba umuhungu wamukurura ntibishatse kuvuga ko agukunda

Umuhungu ashobora kuba akunda uburyo usa n’uko uteye, akumva mwakorana imibonano mpuzabitsina. Numara rero kumwemerera ko ibyo yifuza abigeraho azahita yumva ko yagufashe kandi nta kindi kigomba kwiyongeraho uretse kuryamana nawe gusa. Nuramuka rero utangiye kugenda ugabanya uburyo wamwitwaragaho uzabona umubano wanyu ugenda uyoyoka gahoro gahoro. Urumva rero ko nta mpamvu yo guhubukira kuba wahita uryamana n’umusore urimo kugutereta.

  1. Iyo wihutiye gukorana imibonanu mpuzabitsina n’umuhungu urimo kugutereta ahita abonako uri umuntu woroheje

Iyo ubimwemereye hakiri kare ngo agaciro yaguhaga kagenda gashira ndetse n’uburyo yakubahaga bikagenda bigabanuka mu gihe nyamara iyo mugitangira guteretana aba yarakubwiye ko azakubaha igihe cyose. Ariko mu gihe kiriya gikorwa gihise kiba mu buryo bwihuse uburyo yakubahagamo butangira kugenda bugabanuka umunota ku munota.

  1.  Ntuzite cyane ku byo umuhungu muri gukundana agushakaho niba ushaka kubaka umubano ukomeye.

Ikintu ugomba gukora igihe umuhungu agutereta ni ukubanza ukamumenya neza, ukamenya imyitwarire ye ndetse ukanamenya niba agukunda by’ukuri, ubundi ibindi bikaza nyuma.

Ugomba nawe kwisuzuma ukabanza ukareba niba ntacyo byakubangamiraho igihe waramuka uryamanye n’umuhungu urimo kugutereta hakiri kare. Ugomba kubanza ukabitekerezaho hanyuma ibyo uzatekereza nibyo bizakubwira niba koko mugomba gukorana imibonano mpuzabitsina mu gihe cya vuba cyangwa niba uzabanza ugategereza. Ahangaha ushobora gufata umwanzuro ukavuga uti: “Nzaryamana nawe maze kumumenya, hashize amezi make cyangwa se twaramaze kurushinga”.

  1. Iyo mubikoze mbere hari gihe utabona ibintu byiza bindi agukorera ahubwo ukibonera uburyo ameze mu buriri

Iyo wihutiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu mugiteretana, hari igihe uhita utangira guhindura uko wamubonaga: aho kumubona nk’umuntu mukundana ugomba kukwitaho mu buzima bwa buri munsi ahubwo ukamubonamo undi mu muntu. Igihe uzaba umeze gutyo umubano wanyu ntaho uzagera.

Ibintu byo gukora imibonano mpuzabitsina si ibyo guhubukirwa ahubwo bisaba kubanza kwitonda, ugashyiramo ubushishozi. Umusore nakubwira ko yumva igihe cyageze cyo guhuza ibitsina, wowe uzajye umwihorera, ntiwite ku byo akubwira ahubwo nawe utekereze ufate icyemezo kikunyuze kuko kugendera ku byifuzo n’ibyiyumvo bye gusa bishobora kugukoresha ibintu udashaka. Niba ari umuhungu ugukunda by’ukuri azakomeza agutegereze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU