Bimwe mu bintu benshi batashoboye kumenya kugeza magingo aya ni uko ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajyaga ku kwezi, zajyanye amabendera y’ ibihugu bitandukanye mu Isi harimo n’ iry’ u Rwanda, naryo ryajyanywe ku kwezi.

Menya ku by’ibendera ry’u Rwanda ryajyanywe ku kwezi na Amerika

Iryo bendera ry’ u Rwanda ryajyanywe ku kwezi ni kimwe mu biboneka mu ngoro y’ ibidukikije iri mu karere ka Karongi mu ntara y’ Iburengerazuba. Aha ni naho honyine hari ingoro y’ ibidukikije muri Afurika. Iyi ngoro irimo akabuye kavuye ku kwezi gasobanuye byinshi ku mubano w’ u Rwanda n’ Amerika n’ ikimenyetso cy’ icyogajuru Amerika yakoresheje ijya ku kwezi.

Ibuye ryo ku kwezi , ibendera ry’ u Rwanda, n’ icyogajuru byagiye ku kwezi biri mu biranga amateka y’ ibidukikije mu Rwanda

Ingoro y’ibidukikije igizwe n’amamurika atatu, irya mbere rivuga ku ngufu zisubira n’ingufu zitisubira, imurika rya kabiri rivuga ku umutungo kamere n’ urusobe rw’ibinyabuzima. Naho imurika rya gatatu akaba ari ibimera harimo imiti gakondo.

Aho umuntu atangirira asura iyi ngoro niho hari ibendera ry’ u Rwanda, amateka agaragaza ko ryagiye ku kwezi rijyanywe n’ Abanyamerika nk’ uko Jean de Dieu Mugabarigira, umukozi ushinzwe gusurisha abasura iyi ngoro y’ ibidukikije yabitangarije Umuryango.

Menya ku by’ibendera ry’u Rwanda ryajyanywe ku kwezi na Amerika
Jean de Dieu Mugabarigira usurisha Ingoro y’ Ibidukikije

Yagize ati:

“Ririya bendera ni ibendera ry’ u Rwanda ryakoreshejwe na repubulika za mbere, ryajyanywe ku kwezi mu 1972 rijyanywe n’ Abanyamerika igihe bajyaga ku kwezi muri misiyo yiswe Apolo17. Bakoze misiyo nyinshi, hari misiyo yiswe apolo 11, 12 ariko iriya niyo yabaye successful.”

Icyo gihe US yajyanye ku kwezi amabendera y’ ibihugu 132 byari bigize Umuryango w’ Abibumye icyo gihe harimo n’ u Rwanda. U Rwanda rwinjiye muri UN tariki 18 Nzeli 1962. Iryo darapo ry’ u Rwanda ryatangiye kumurikwa muri 2015.

Amerika ivuye ku kwezi yasubije ibihugu amabendera yabyo. Mu ngoro y’ Ibidukikije iri I Karongi harimo n’ akabuye kavuye ku kwezi. Aka kabuye ngo gasobanuye amahoro n’ikizere.

Yagize ati: “Ni agace gatoya k’ akabuye katurutse ku kwezi. Amerika yagahaye u Rwanda mu buryo bwo kugaragaza amahoro n’ icyizere ifitiye u Rwanda.”

Menya ku by’ibendera ry’u Rwanda ryajyanywe ku kwezi na Amerika
Iyi nyubako niyo ikoreramo Ingoro y’ ibidukikije rukumbi iboneka muri Afurika

Ikindi kiboneka muri iyi ngoro ni ikimenyetso cy’ icyogajuru Leta Zunze ubumwe za Amerika zakoresheje muri misiyo bise ‘Apolo17’.

Amakuru y’ uko Amerika yagiye ku kwezi ntabwo avugwaho rumwe mu Isi kuko hari abahanga bavuga ko kugeza ubu nta muntu urabasha kugera ku kwezi.

nkuko bisanzwe bizwi, Ukwezi ni inyenyeri igaragiye Isi, nk’ uko Isi nayo ari umwe mu mibumbe igaragiye Izuba. Ukwezi ni inyenyeri ya 5 mu bunini mu nyenyeri zose ziri mu isanzure. Umurambararo w’ ukwezi ni kilometero 3 474. Intera iri hagati y’ Isi n’ ukwezi ni kilometero 381 500.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU