Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Michel Rusheshangoga wamase gusinya amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ya APR FC yamaze gutangira imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe.

Michel Rusheshangoga yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC

Amakuru dukesha urubuga rwa APR FC avuga ko Michel Rusheshangoga yagombaga kuba yaratangiye imyitozo ku munsi w’ejo ku wa mbere, gusa ntiyaboneka kuko ngo yari afite ibyo yari agitunganya bijyanye n’ibikoresho.

Akigera mu myitozo uyu munsi, yakiriwe n’abatoza ndetse n’abakinnyi bagenzi be, aho we yavuze ko ashimishijwe cyane no kugaruka mu muryango yarerewemo.

Yagize ati: “Ndaho meze neza, ahhh icyo nakubwira cyo n’uko nishimye pe, nejejwe cyane no kongera kwisanga muri APR family nyuma y’umwaka nari maze ntayirimo.”

Michel yakomeje avuga ko muri APR FC yisanga, ko ntacyamugoye mu myitozo ye yambere agira ati: “nta na kimwe cyangoye mu myitozo yanjye ya mbere muri APR FC, nk’uko nabikubwiye, APR ni umuryango wanjye rero igihe cyose nazira ndisanga, yaba abatoza turaziranye si ubwa mbere tugiye gukorana, ndetse n’abakinnyi ya bose turaziranye rero nta kigoranye na kimwe kirimo rwose.”

Michel Rusheshangoga yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC

Michel Rusheshangoga yavuye muri APR FC umwaka ushize wa 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida, gusa ntibyakunda ko ahakina imyaka ibiri yari yasinye mu masezereano ye, kubera ko iyi kipe itabashije gukora ibyo bari bavuganye, bityo afata umwanzuro wo gusesa amasezerano.

Michel Rusheshangoga yavuze ko nyuma yo gusesa amasezerano na Singida, ko hari amakipe atandukanye yamwifuzaga ariko we agahitamo kugaruka muri APR. Yagize ati: “Nyuma yo kutagira ibyo numvikana na Singida itujuje kandi byari mu masezerano, hari amakipe atandukanye yanyifuzaga, yose twaravuganye ariko mpitamo kugaruka muri APR FC kuko niyo twabashije kumvikana impa ibyo nashakaga.”

APR FC yakoze imyitozo yayo inshuro ebyiri, ndetse no kumunsi w’ejo kuwa Gatatu nabwo izakora kabiri, mu gitondo saa tatu (09H00) ndetse na nimugoroba saa kumi (16H00) i Shyorongi.

Michel Rusheshangoga yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC

Michel Rusheshangoga yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU