Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ku wa 9 Nzeri 2018 ubwo hasozwaga amarushanwa ya Miss Elegancy Rwanda 2018, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Isanga Star MC Phil Peter yabwiye abandi bashyushyarugamba impano abarusha.

Umushushyarugamba MC Phil Peter yamenyesheje abari bitabiriye ibirori byo gutora Nyampinga na Rudasubwa b’ibishongore mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, ababwira impano yihariye we wenyine ndetse anatanga gasopo kuri bagenzi be ababwira impano abarusha. Phil Peter yatebyaga agira ati: “Hari impano ndusha abandi bashyushyarugamba bo mu Rwanda bose: Iyo kubyina nabi, no kuririmba nabi. ati kandi mumenye ko njyewe ntegeka ibintu bikaba.”

M ElegancyBatandatu banyuma nibo bavuyemo Miss na Mr. Elegancy Rwanda 2018 muri 20 bahatanira amakamba.

Mukangwije Rosine na Niyirora Nshongore Divique nibo Miss na Mr.Elegancy Rwanda 2018
Mukangwije Rosine na Niyirora Nshongore Divique nibo Miss na Mr.Elegancy Rwanda 2018

Yabahamirije ko ategeka ibintu bikaba ababwira ati” ndavuze ngo mwese mbone ibirenge byanyu biri hasi.” MC Phil Peter utamenyerewe mu murimo w’ubushyushyarugamba yaba aje kuhiga abasanzwe muri ako kazi? mbese yaba ari guhishurira abanyarwanda indi mpano imwihishemo? Phil Peter yikomye uwambitse abarushanwaga amubwira ko yibagiwe kongeraho ijambo Visit Rwanda.

Irushanwa rya Miss. na Mr. Elegancy Rwanda 2018 ryarangiye ryegukanye na Rosine Mukangwije ndetse na Niyirora Nshongore Divique. Aba bombi bahawe ibihembo by’ama Euro 500 buri umwe n’itike y’indege izabajyana gutembera Mombasa muri Kenya,ni ku nshuru ya kabiri iri rushanwa ribaye bikaba biteganywa ko rizakomeza no kuba mu myaka ikurikira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU