Mu Rwanda Kuva23-25 nzeri 2018 Urugaga rw’abahanga mu miti (Pharmacist) rwizihije umunsi wabo ku isi, ku nshuro ya gatatu. 

Mu Rwanda hizijwe umunsi w'abahanga mu miti (Pharmacist)

Ku munsi wo kuwa kabiri guhera i saa cyenda mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kuri Hotel Nobleza hateraniye abanyamuryango ba (RCPU) urugaga rw’abahanga mu miti mu Rwanda bazwi nkaba (Pharmacist), bakora akazi ko gutanga no gucuruza imiti mu bitaro na Farumasi (Pharmacy) zitandukanye hano mu Rwanda.

Mu Rwanda hizijwe umunsi w'abahanga mu miti (Pharmacist)

RCPU ni Urugaga rw’abahanga mu miti (Pharmacist) babyigiye kandi babifitiye impamyabushobozi zemewe ku isi.

Mu Rwanda hizijwe umunsi w'abahanga mu miti (Pharmacist)

Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro hagati yababyitabiriye maze baganira Ku bibazo bahura nabyo mu kazi kaburi munsi ,harimo kuba bakiri bake cyane cyane mu bitaro,abiyitirira umwuga batarawize nkuko byatangajwe na Dr. Raymond muganga umuyobozi wu urugaga rw’abahanga mu by’imiti (Rwanda national pharmacy council) akaba n’umwarimu muri kaminuza

Bagiriye kdi abarwayi inama yo kutajarajara mu ma farumasi bakajya bagana farumasi imwe Ku muhanga mu by’imiti bamenyeranye kdi igihe cyose binjiye muri farumasi bakabaza amakuru yose ajyanye nu muti bahawe bakayabaza umuhanga mu by’imiti kuko ariwe uyazi neza nkuko byagarutsweho na Habyarimana flandrie umuyobozi w’ihuriro ry’abahanga mu by’imiti bakorera muri farumasi zigenga ariryo RCPU(Rwanda community pharmacist Union) Iki kiganiro cyayobowr na cleopha Barore

Mu Rwanda hizijwe umunsi w'abahanga mu miti (Pharmacist)

Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibihembo ku muhanga mu miti wakoze neza, cyangwa wagaragaje impinduka mu buhanga mu miti. Igihembo cyahawe umwarimu muri Kaminuza ya Huye Bwana Prof KADIMA NTOKAMUNDA wigishije abanyeshuri benshi cyane mubijyanye n’ubuhanga mu by’imiti.

Mu Rwanda hizijwe umunsi w'abahanga mu miti (Pharmacist)

Prof KADIMA NTOKAMUNDA w’imyaka 70 y’amavuko yambitswe ikamba na mugenzi we Bwana Prof Karisa Mbanda uyobora Komisiyo y’amatora mu Rwanda, ariwe wanazanye Prof Kadima ku igisha mu Rwanda, yanamushyikirije igihembo cy’umuhanga mu miti witwaye neza muri 2018.

Mu Rwanda hizijwe umunsi w'abahanga mu miti (Pharmacist)

Biteganyijwe ko iki gihembo kizajya gitangwa muri mwaka, hagatorwa umwe mu bahanga mu miti witwaye neza.

Imihango yo kwizihiza umunsi w’abahanga mu miti wasojwe no gusangira no gusabana ku bahanga mu miti bari bitabiriye umunsi mukuru wabo, Kurambura umubyimba no gucinya akadiho nibyo byaranzwe n’ikigize cyo gusabana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU