Abagabo bamwe bashyirwa mu majwi n’abagore babo, bavuga ko batazi ibyo bakora kugirango umugore ahore arangiza, ko batabashimisha mu buriri ndetse hakaba n’abemeza ko bishobora kuba intandaro yo gucana inyuma no gutandukana.

Mugabo menya ibyo wakora kugirango umugore ahore arangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Abagabo benshi ntibazi icyo bagombye gukora ngo abagore babo babashe kunyara mu gihe bakorana imibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi nuko abagabo benshi bibanda ku byishimo byabo, ntibite bihagije ku by’umugore, ibyo bigatuma umugore atarangiza.

Nubwo rero icyo gikorwa kitoroshye, ariko birashoboka ko wabikora kugira ngo umugore ahore arangiza, ko wajya ugeza umugore wawe kuri ubwo bwuzu bwo mu rwego rwo hejuru akabasha kurangiza neza.

Uruhare rw’umugore muri iki gikorwa:

Mugore urabizi ko iyo umugabo akubwiye ko wambaye neza bigushimisha kimwe n’iyo akubwiye ko akwifuza. Niyo mpamvu nawe ushobora kubigira ibyawe nawe ukabigenza utyo ku mugabo wawe.

Hari igihe umugabo ashobora kuba atinya kukubwira ibintu bimwe na bimwe atinya uburyo ushobora kubifata. Niyo mpamvu wowe mugore ushobora gushaka ukuntu watinyura umugabo. Urugero rwo gutegura imibonano ni nko kujya mwoherezanya ubutumwa buganisha ku mibonano mpuzabitsina, mu gihe mutari kumwe, nko mu gihe umugabo ari mu kazi.

Gutegura umugore mbere y’igikorwa nyamukuru:

Mugabo rero wifuza ko umugore wawe yajya agera ku rwego rwo kurangiza, akanyara, ugomba nkuko tudasiba kubivuga kwita ku bikorwa bibanziriza igikorwa nyirizina cyo guhuza ibitsina: Kumugaragariza ibikorwa by’urukundo, kumushima, gukoresha karese (caresses) ukabifatira umwanya uhagije, kuko karese ebyiri gusa no gusomana by’umunota umwe ataribyo bizageza umugore ku munezero.

Abagore namwe rero mugomba kubigiramo uruhare, abagore benshi muvuga ko abagabo batita kuri biriya bikorwa bibanza, ahubwo baba bishakira kwinezeza, bagahita binjira mu gikorwa nyamukuru. Kubw’iyo mpamvu rero mugore, shishikariza umugabo kumenya umubiri wawe wose, agusome ahantu hose, agukarese amaguru, ijosi, amabere, inda, ikibuno no ku muzenguruko w’ igitsina; agomba kukuzamurira gushyuha no kwifuza, akoresheje ururimi, intoki, n’iminwa.

Uburyo bwo kubikora bunezeza kurusha ubundi (positions):

Hari positions zinezeza kurusha izindi. Urugero nk’izituma igitsina cy’umugore, cyane cyane clitoris ikora ku mubiri w’umugabo, hariya haruguru y’igitsina cye (pubis). Niyo mpamvu byaba byiza nk’umugore agiye hejuru y’umugabo kugira ngo abe ariwe uhitamo uko igitsina cye kigenda cyikuba ku mubiri w’umugabo.

Positions zituma umugabo yinjira mu mugore hirya imbere byimazeyo, nazo ziramuryohera Biba byiza nk’iyo umugabo amuri hejuru, umugore azamura amaguru cyane hirya no hino y’umutwe w’umugabo. Ibyo bimufasha kwinjirwamo bihagije, bikarushaho kumunezeza.

Kwita ku byifuzo by’umugore no gushaka ibimunezeza:

Nubwo uburyo bugenda burutanwa, igikuru ni ukwita ku bishimisha umugore wawe kuko abagore bose ntibashimishwa n’ibintu bimwe.

Mugabo rero, ugomba kubahiriza ibishimisha umugore wawe, byaba ari ugukina role iyi n’iyi, mu mibonano, cyangwa se ubundi buryo bwose bumunezeza, menya ibyo wakora byose kugira ngo umugore ahore arangiza, yishimire imibonano yanyu mwembi.

Leave a Reply