Mukunzi Yannick, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports  yamaze kurira rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Sweden aho agiye mu igeragezwa mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Mukunzi Yannick na Mubumbyi Barnabbe berekeje muri Sweden

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 17 Nzeli 2018, Yannick Mukunzi utarakinnye umukino Rayon Sports yanganyije na Enyimba FC 0-0 kubera ibihano by’imikino 3 yahawe na CAF, yerekeje muri Sweden ari kumwe na Mubumbyi Barnabe basanzwe ari inshuti zikomeye.

Mukunzi Yannick na Mubumbyi Barnabbe bagomba kuzenguruka mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu aho bazaba bashaka amahirwe yo kuba babona ikipe yabasinyisha, gusa Mukunzi Yannick afite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports.

Mukunzi Yannick na Mubumbyi Barnabbe berekeje muri Sweden

Karekezi Olivier na Micheal Olunga nibo bakinnyi bo muri aka karere ko muri Afurika y’iburasirazuba bakinnye muri iki gihugu ndetse birabahira, aho bombi batangiriye mu cyiciro cya kabiri.

Mukunzi Yannick ntazagaragara mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup Rayon Sports izasura Enyimba FC muri Nigeria aho iyi kipe ikunzwe mu Rwanda izagenda ishaka kunganya ibitego cyangwa gutsinda kugira ngo igere muri ½ cy’irangiza.

Si ubwa mbere Mubumbyi yerekeje mu igeragezwa muri Sweden kuko muri Gashyantare yari muri iki gihugu mu mujyi wa Solvesborg uri mu Majyepfo aho yari agiye mu igeragezwa mu ikipe ya Mjallby AIF yo mu cyiciro cya kabiri itaramushimye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU