Ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe mukimenyana kandi umushakaho urukundo, muhuye bwa mbere k’umuhungu n’umukobwa cyangwa se n’abandi bantu bahuye bwa mbere bashaka kugirana urukundo rurambye.

Niba mukimenyana kandi umushakaho urukundo irinde kumubwira ibi bintu

Abashakashatsi bavuga ko uhuye n’umuntu, mukimenyana kandi umushakaho urukundo, hari ibintu ugoma kwitondera. Ku bantu bahuye bwa mbere cyangwa se bamaranye iminsi ariko bataramenyerana byimbitse ku buryo bubemerera kuganira cyangwa kubwirana ibyo biboneye byose, ibyiza ngo ni ukubanza gutekereza neza ukagaragura ururimi inshuro 7 mu kanwa mbere yo kugira icyo ubwira umukobwa cyangwa umuhungu ushakaho urukundo.

Ibintu 7 bibujijwe kwihutira kuvuga mu gihe uri kumwe n’umuntu, mukimenyana kandi umushakaho urukundo, muhuye bwa mbere cyangwa bwa 2 ariko mutaramenyerana.

  1. Kutamubwira ko uherutse gushwana n’undi mukobwa/muhungu.

Ibi ngo bishobora gutuma uwo muri kumwe ahita atangira kukuganiriza ahina amagambo kuko bishobora kugabanya icyizere n’amatsiko yari afite.

2. Kudahita utangarira ibyo yatse byo kurya cyangwa kunywa mu gihe mugiye gufata kamwe.

Ubu bushakashatsi buvuga ko atari byiza gutangarira ibyo umukunzi wawe yatse mu gihe ugiye kumugurira kuko ataba azi uko uhagaze mu mufuka kandi mutaziranye bihagije ku buryo wabanza kumubwira ko ufite amafaranga arya cyane.

Ibi na none ngo bituma umukobwa atangira kwikeka kubera iryo jambo umubwiye bityo ntiyishimire uko agaragaye imbere yawe. Ashobora gukeka ko umwise umunyenda nini cyangwa usesagura.

3. Kutihutira kumumurikira ababyeyi bawe.

Aha abashakashatsi bibanze nko ku bantu baba bahanye gahunda y’aho bari buhurire hanyuma umwe muri bo akaza kuhasanga ababyeyi be. Ngo si byiza rero kubwira uwo muri kumwe ngo dore ababyeyi banjye ku meza akurikiyeho kandi barifuza kukubona. Ibyiza ngo ni uko mwakwimuka mukicara ahandi hategeranye n’ahari abo mu muryango wawe.

4. Uhembwa angahe ku kwezi ?

Ngo si byiza ko uhita ubaza uwo mushaka gukundana umushahara ahembwa cyangwa amafaranga yinjiza ku kwezi kuko ubibajijwe ashobora guhita akeka ko ari amafaranga umukurikiranyeho.

5. Ndagukunda

Iri jambo ngo si byiza ko rihita riza ku munsi wa mbere cyangwa wa 2 wo guhura kwanyu kuko akubajije icyo umukundira utakibona bitewe n’uko utaramumenya neza.

Aha abantu benshi bakunze kugwa muri uyu mutego wo kwihutira kubwira umuntu ngo “ndagukunda” nubwo ushobora kuba waramukunze kera ariko ngo si byiza ko iri jambo riza mu minsi ya mbere yo kumenyana kwanyu.

6. Uri munini kurusha uko ungana ugaragara mu mafoto.

Ibi ngo bigaragaza ko ari nk’inenge uba wamaze kumubona ho kuko aba yifuza guhora agaragara mu buryo bumwe. Aha na none ashobora kwibaza niba ifoto ye imurusha ubwiza kandi uko asa mu ifoto ari na ko yakagombye kuba asa ubusanzwe.

Muhuye bwa mbere cyangwa bwa 2 ariko mutaramenyerana, mukimenyana kandi umushakahourukundo, ngo ni byiza kwitondera ibyo bintu 6 twavuze haruguru niba koko umushakaho umubano urambye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU