San Diego, muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika ba mukerarugendo bakomeje gutangazwe n’ Inkura imaranye umushyukwe iminsi 4 ni ukuvuga amasaha 96 ifite ubushake bwo kwimya.

Nti bisanzwe! Inkura imaranye umushyukwe iminsi 4

Mu mafoto akomeje guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye, Inkura izwi ku izina rya Arjuna y’ imyaka 14 yo muri Parike ‘Safari’ yakuruye ba mukerarugendo benshi bafite amatsiko yo kuyireba kubera umushyukwe imaranye iminsi udahagarara.

Aganira n’itangazamakuru, umukozi wo muri iyi pariki yavuze ko mu minsi iyi nkura yamaze ishyutswe bakiriye ba mukerarugendo benshi barenze ubushobozi bw’ abakozi b’ iyi pariki, ku buryo ku mbuga nkoranyambaga bahimbye iyi Nkura Jeremy, babikomoye kuri Ron Jeremy wamenyekanye nabi mu Isi kubera gukina filime z’ urukozasoni.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe iyi nkura izamarana umushyukwe ifite gusa birakekwa ko biri hafi kurangira. Amashusho ya kamera zicunga umutekano yagaragaje ko intandaro yabyo ari abasore n’ inkumi bayihaye imbuto za pome bazishyizemo ibinini bya Viagra.

Ubushake bwo kwimya kuri iyi nkura bwarenze igipimo kuko mu minsi ine imaze ifite umushyukwe imaze kwimya inkuru 3 z’ ingore inshuro 188 ariko ikaba itaratakaza umurego.

Muganga w’ amatungo n’ inyamaswa witwa Helen Sue Fisher avuga ko iyi Inkura imaranye umushyukwe iminsi 4 yahawe doze nyinshi za Viagra gusa atangaza icyizere ko mu masaha 24 arenga kuri 96 imaze ishobora kuza kumera neza.

Polisi ya California yatangiye iperereza kuri iki kibazo ndetse n’ abakekwaho kuba nyirabayazana ubu batawe muri yombi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU