Mu ijoro  ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5  Nzeri 2018  mu Mudugudu wa Agatare, Akagali ka Kagarama mu murenge wa Nyamirambo  umusore witwa  Ntazinda Yves  yaraye yishe umukunzi we amuteye icyuma.

Nyamirambo umusore yishe umukunzi we amuteye icyuma

Nkuko tubikesha Kamanzi Gabriel wari umukoresha wa Dusabe Francine watewe icyuma agahita yitaba Imana, yadutanagarije ko uyu mukobwa yari asanzwe ari umukozi we mu rugo bakaba bari bamaranye imyaka itatu abakorera

Yagize ati  navuye ku kazi njya mu rugo nkibisanzwe namusanze mu rugo ari mu kazi ariko yaje gusohoka mu rugo tutabizi aragenda mu minota mike natabajwe n’abaturanyi ngo bamutereye icyuma munsi y’urugo njya kureba ngerayo nsanga yamaze gushiramo umwuka.

Nyamirambo umusore yishe umukunzi we amuteye icyuma

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Mbabazi Modeste yadutangarije ko uyu musore Ntazinda ukekwaho kwica uyu mukobwa Dusabe Francine bakundanaga bamaze kumuta muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza ngo bamenye icyamuteye kwica umukunzi we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU