Umurenge wa Ngoma w’ akarere ka Nyaruguru ihana imbibi n’ igihugu cy’ uburundi hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka igera ku 8 batarahabwa Indangamuntu.

Nyaruguru: bamwe ngo bamaze imyaka 8 batarahabwa Indangamuntu.

Aba baturage bo mu murenge wa Ngoma akarere ka Nyaruguru bavuga ko kuba badafite indangamuntu bameze nk’ abafunze kuko ngo badashobora kugira ahantu bajya cyangwa se ngo bahabwe serivise zose zigenerwa abanyarwanda.

Ingingo ya 11 y’ itegeko N˚ 14/2008 ryo kuwa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda ivuga ko Gutunga no kugendana ikarita ndangamuntu ari itegeko ku Munyarwanda wese wujuje imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko. Mu gihe iri tegeko riteganya ko umuntu ahabwa ikarita ndangamuntu mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) akurikira umunsi yujurijeho iyo myaka.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ngoma iki kibazo cy’ indangamuntu buvuga ko benshi mu batazifite byagaragaye ko ari abarundi baba mu Rwanda. Gusa ngo bwabakoreye ubuvugizi ku kigo cy’ igihugu gishinzwe abinjira n’ abasohoka kugira ngo bahabwe ubwenegihugu bw’ u Rwanda.

Uretse kuba umunyarwanda udafite ikarita ndangamuntu hari serivisi adahabwa nk’ uko n’ aba baturage bo mu karere ka Nyaruguru bemeza ko byababayeho ingingo ya 12 y’ itegeko rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda iteganya ibihano ku muntu wese utubahiriza ibyo riteganya cyane, mu byerekeye inshingano ahabwa kuva ku ngingo ya 4 kugeza ku ya 11.

Ibyo bihano birimo igifungo kuva ku munsi umwe (1) kugera kuri irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi bitanu (5.000 frw.) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frw.) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU