Mu minsi ishize, Umunyamideli Mbabazi Shadia {Shadd Boo} yahawe urwamenyo n’abatagira ingano, azira kuvuga amagambo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Icyo gihe yadukana imvugo #OdeurYaOcean yari abajijwe niba yaba azi koga, maze asubiza agira ati “En fete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!.”

Odeur ya Ocean yadukanywe na Shaddy Boo iri mu mvugo zabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga
Odeur ya Ocean yadukanywe na Shaddy Boo iri mu mvugo zabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga

Itsinda rya Just Family rigizwe na Bahati, Jimmy na Croidja uherutse kurigarukamo, ejo hashize ryavunnye imbavu za benshi ni nyuma yo kunanirwa kuvuga ijambo ‘Subscribe,’ risanzwe rikoreshwa ku rukuta rwa YouTube.

Just Family basetswe, nyuma yo kunanirwa kuvuga ijambo 'Subscribe'
Just Family basetswe, nyuma yo kunanirwa kuvuga ijambo ‘Subscribe’

Aba basore basohoye indirimbo yitwa ‘Nta gikuba’ ejo bakoreye ikiganiro kuri TV 10, maze umunyamakuru Yago abaha umwanya kugira ngo babwire abakunzi babo uburyo indirimbo yabo iboneka, maze Bahati ati “Indirimbo yitwa Nta gikunda, muyisangize inshuti zanyu kuri YouTube yamaze kugeraho, mwibuke no gu ‘SABUSI…’, SABUKARAYINGA…,..” akomeza gukubita igitwenge biba iby’ubusa biranga birananirana.

Kuvuga iri jambo byababereye ihurizo rikomeye k’uburyo byabatwaye iminota irenga itatu kugira ngo babashe kurivuga neza uko ryakabaye.

Nizzo Kabossi ari mu bahaye urwamenyo Just Family
Nizzo Kabossi ari mu bahaye urwamenyo Just Family

Abahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya mu mivugire no mu myandikire y’indimi zo mu mahanga, dore ko no mu minsi ishize Safi Madiba yanditse icyongereza gipfuye ku rukuta rwe rwa Instagram, maze abantu bakamuha urwamenyo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU