Ozuri, Adavi muri leta ya Kogi, Pasiteri witwa Segun wo mu idini ryitwa The Celestine yatawe muri yombi ashinjwa ko yishe umugore urwagashinyaguro yitwaje imigenzo y’idini.

yishe umugore urwagashinyaguro

Uyu mu pasiteri Segun wo mu idini riri ahitwa Ozuri, Adavi muri leta ya Kogi yishe umugore urwagashinyaguro, yafatanywe n’abahungu be Mike na Stephen, nyuma yo kwica uyu umugore witwa Mercy Moses bamukuye muri Hotel Hollywood ihereye Adavi, ndetse bamwe mu bayoboke be na bo batabwa muri yombi bashinjwa ubufatanyacyaha.

Polisi yabanje guta muri yombi Mike na Stephen, nyuma iza gufata Segun wari wahise ahungira mu gace baturanye akibona ko abahungu be bamaze gufatwa.

Nyuma yo kwica uyu mugore bamukuyeho bimwe mu bice by’umubiri babishyira ahazwi nko kuri aritari mu rusengero noneho ibisigaye babishyingura mu gihuru kiri iruhande rw’urusengero. Nkuko raporo zibitangaza, ngo uyu mugore nta muntu n’umwe wari umuzi muri ako gace ka Kogi.

Pasiteri mu migenzo y'idini yishe umugore urwagashinyaguro
Umurambo w’uyu mugore Mercy Moses wabonwe wakuweho bimwe mu bice bye by’umubiri

Abahungu b’uyu mupasiteri bafatanyije icyaha bo bavuga ko se yabatumye kumuzanira uyu mugore, nyuma akaza kubaha amafaranga agera ku N700,000.00.

Mike na Stephen bashinjwa gufatanya na se bajyanywe ahitwa Uhondo muri Ogaminana ho muri Adavi kugirango babazwe ku bijyanye n’iki cyaha, mu gihe ibice by’umubiri by’uyu mugore Mercy Moses byajyanywe mu bitaro biri ahitwa Okene kugira ngo babisuzume.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU