Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, San Diego muri Califonia Police yarashe umugabo witwaje intwaro akaza kurasira imbere y’aho umuraperi Ice Cube yari yateguriye igitaramo.

Police yarashe umuntu wari witwaje intwaro mu gitatamo cya Ice Cube

Amakuru dukesha ikinyamakuru Los Angeles Times, avuga ko uyu mugabo witwaje intwaro yabanje kurasa mu kirere inshuro nyinshi mbere yuko iki gitaramo gitangira nyuma yo kubwirwa ko amatike yo kwinjira yari yashize.

Abari hafi aho ndetse n’abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko abantu bari bamaze kurambirwa kwinjira bategereza igitaramo cyari bube nyuma y’irushanwa. Muri ako kavuyo umugabo umwe utari wabashije kugura itike abikura imbunda arasa mu kirere mu buryo bwo guhosha akavuyo kari gahari.

Abashinzwe umutekano muri  Leta ya San Diego aho ibi byabereye batangaje ko ari umuntu umwe wahakomerekeye ndetseko yajyanwe ku bitaro, ariko ntibatangaje ibikomere afite uko biteye. Nyuma y’iri rasa  igitaramo cyakomeje uko cyateguwe abari bacyitabiriye bakira umuraperi Ice Cube.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU