Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Protogene NDAHIMANA igifungo cy’imyaka itanu azira gutaburura umurambo wa nyakwigendera.

Protogene yakatiweimyaka 5 azira gutaburura umurambo

NDAHIMANA Protogene yakatiwe igifungo cy’imyaka  itanu azira gutaburura umurambo wa nyakwigendera  Madegede akanawuca bimwe mu bice byawo abikoreye mu karere ka Kamonyi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 4 kw’uyu mwaka wa 2018, aho umuryango w’umusaza MADEGEDE Alexandre washyiraga mu majwi NDAHIMANA Protogene ko yataburuye umurambo w’uwo musaza Madegede Alexandre akawukata bimwe mu bice byari biwugize.

Nyuma y’iyi nkuru, ubushinjacyaha bwareze uyu Ndahimana Protogene mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Nyuma yo guha ikirego agaciro no gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, ubushinjacyaha bwaregagamo Ngendahimana Protogene utuye mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, bumushinja gutaburura umurambo wa Madegede akanawuca bimwe mu bice byawo, kuri uyu wa kane urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko icyaha Ndahimana Protegene aregwa kimuhama, rumukatira igihano cy’ igufungo cy’ imyaka 5 ariko asonerwa amagarama y’urubanza kuko afunze.

Muri uru rubanza ,umucamanza yisunze ingingo ya 180 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa se uwuca umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rukaba rwahaye impande zombi igihe kingana n’ ukwezi cyo kuba zajuriye mu gihe hari urwaba rutishimiye imikirize n’imyanzuro y’ uru rubanza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU