Rayon sports ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga cya Stade Regional i Nyamirambo, izakiriraho umukino wa mbere Enyimba FC wa ¼Confederation Cup.

Rayon sports ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho umukino

N imyitozo yabaye ku mugoroba wa 13 nzeri 2018, itangiye saa 14:30 kuri Stade Regionale i Nyamirambo, yitabirirwa n’abakinnyi bose, ndetse ikaba yagaragayemo umukinnyi mushya Iradukunda Eric bakunze kwita Radu n’ubwo atazakina uyu mukino.

Abanyezamu babiri bazifashishwa kuri uyu mukino; Bashunga Abouba na Ndayisenga Kassim wasoje ibihano by’imikino ibiri yari afite, bombi bakoranye n’abandi kimwe na myugariro wo hagati akaba na kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry wari wasibye umukino wa Yanga SC kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Rayon sports ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho umukino

Iyi myitozo yorohereje yakozwe mu gihe cy’isaha imwe irengaho iminota mike, yibanze cyane ku guhererekanye umupira no gufasha abakinnyi bose gutera mu izamu. Abakinnyi bose barimo Niyonzima Olivier Sefu wari ufite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino uheruka na Christ Mbondi wasoje ibihano by’imikino ibiri yari yafatiwe na CAF, bagaragaye muri iyi myitozo.

Yannick Mukunzi yakoranye n’abandi ni we utazakina uyu mukino ubanza kuko asigaje umukino umwe mu mikino itatu yari yahagaritswemo na CAF. Nyuma y’imyitozo, umutoza Roberto Oliveira yatangaje ko Rayon Sports yiteguye neza uyu mukino ukomeye, avuga ko intego ya Rayon Sports muri iri rushanwa ari ukugera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati:” Dukomeje imyiteguro kandi biri kugenda neza, abakinnyi bose bameze neza, ubu akazi dusigaranye n’ukubategura mu mutwe, bakazajya mu mukino bameze neza kuko ni umukino ukomeye tuzakinira mu rugo kandi dusabwa kwitwaramo neza. Intego yacu muri iri rushanwa ni ukugera ku mukino wa nyuma.”

Rayon Sporst izakira umukino ku Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 23 Nzeri 2018. Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CARA Brazzaville yo muri Congo na Raja Casablanca yo muri Maroc muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Rayon sports ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho umukino

Biteganyijwe ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria izakugera mu Rwanda uyu munsi kuwa gatanu mu masaha ya n’ijoro saa sita n’igice(00:30).

Leave a Reply