Rayon Sports ikomeje imyitozo, yo kwitegura umukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Confederation Cup izakina na Enyimba FC yo muri Nigeria mu mpera z’icyumweru.

Rayon sports imyitozo yo gutera mu izamu rya Enyimba FC yabaye myinshi

Ikipe ya Rayon sports yaraye ikoze imyitozo yabereye ku kibuga cyayo mu Nzove, yibanda mu kongerera imbaraga n’umuvuduko by’abakinnyi mbere y’uko biga gutera mu izamu no guhanahana umupira.

Ku mukinnyi Muhire Kevin wari wagize akabazo mu mukino ubanza, yamaze umwanya munini akora wenyine kugira ngo agorore imitsi, kugeza ubu uyu mukinnyi nta kibazo gikomeye afite.

Rayon sports imyitozo yo gutera mu izamu rya Enyimba FC yabaye myinshi

Abakinnyi nka Rutanga Eric na Yannick Mukunzi ntibagaragaye muri iyi myitozo, kuko babonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ku mukino ubanza ndetse bakaba batemerewe gukina uyu mukino kubera ayo amakarita.

Rayon sports imyitozo yo gutera mu izamu rya Enyimba FC yabaye myinshi

Umutoza Roberto Oliveira avuga ko kuba azakina uyu mukino adafite aba bakinnyi bombi ari ikibazo, ariko nanone yizeye ko Irambona Eric azaziba icyuho cya Rutanga dore ko yakinnye umukino wa USM Alger ndetse hari n’indi mikino asanzwe abanzamo.

Rayon sports imyitozo yo gutera mu izamu rya Enyimba FC yabaye myinshi

Roberto yavuze ko umukino ubanza waberetse ko bafite amahirwe menshi yo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura, bityo bashaka kubyaza umusaruro amahirwe ahari. Ku bijyanye no kuba Rayon Sports yaragowe no kubona izamu, aho umunyezamu wa Enyimba FC yakuyemo imipira irenga itatu yabazwe, Roberto avuga ko bakomeje gukora cyane ku bijyanye no gusatira izamu.

Rayon sports imyitozo yo gutera mu izamu rya Enyimba FC yabaye myinshi

Biteganyijwe ko Rayon Sports izahaguruka mu Rwanda kuwa Kane i Tariki 20 nzeri 2018, yerekeza muri Nigeria, aho umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 23 nzeri 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU