Rayon sports nyuma yo gutsindwa umukino wo kwishyura yakinaga na Enyimba, iragaruka i Kigali uyu munsi kuwa kabiri saa tatu.

Rayon sports iragaruka i Kigali uyu munsi

Ikipe ya Rayon Sports iherereye i Lagos mu gihugu cya Nigeria aho icumbitsi nyuma yogukina umukino wo ku cyumweru wabereye muri Leta ya Aba ikaba ari ho iri buhagurukire igeruka mu Rwanda ku isaha ya 16h00.

Ikipe ya Rayon Sports iragaruka i Kigali kwitegura itangira rya shampiyona ya 2018-2019 iteganyijwe gutangira mu gihe cya vuba.

Ikipe ya Rayon Sports yaciye mu majonjora y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ikuramo LLB y’i Burundi iyitsinze 1-1 i Kigali na 1-0 i Bujumbura, isezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-0 i Kigali na 0-2 i Maputo.

Ikipe ya Rayon sports yerekeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup ihakura itike ya 1/4, isezereye na Mamelodi Sundown zanganyirije i Kigali 0-0 nyuma biza kuba 0-2 muri Afrika y’Epfo.

Mu matsinda, Rayon Sports yisanze iri kumwe na Yanga yo muri Tanzania, Gormahia yo muri Kenya na USM Alger muri Algeria. Rayon Sports yabaye iya kabiri muri itsinda nyuma yo kugira amanota 9 inyuma ya USM Alger yagize 11.

Ibi yabigezeho itsinze imikino ibiri (Gormahia na Yanga), inganya 3 USAM Alger, Gormahia na Yanga itsindwa 1. Kugira ngo igere muri 1/4 Rayon Sports yiyushye akuya ikaba ibishimirwa n’abakunzi ba ruhago

Rayon Sports ikigera i Kigali irahita yitegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund igomba kwitabira guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/09/2018 aho izakina na AS Kigali mu gihe APR izaba ihura na Etincelles.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU