kuwa kane tariki 20 nzeri 2018 i saa tatu nibwo ikipe ya Rayon sports igizwe n’abakinnyi, abatoza, n’abayobozi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Nigeria.

Rayon sports uyu munsi nibwo yahagurutse i Kigari ijya Lagos

Ikipe ya Rayon sports igiyr gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Enyimba,  mu mukino wo kwishyura wa ¼  wa CAF Confederation Cup. Delegation iyobowe na Paul Muvunyi ku ruhande rwa Rayon Sports ijyanye abakinnyi 19.

Rayon sports uyu munsi nibwo yahagurutse i Kigari ijya Lagos

Amazina y’abakinnyi Rayon sports ijyanye Lagos:

Bashunga Abouba, Ndayisenga Kassim, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Rutanga Eric (n’ubwo atemerewe gukina uyu mukino), Eric Irambona, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam na Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Master, Prosper Donkor Kuka, Muhire Kevin, Nova Bayama, Yassin Mugume, Manishimwe Djabel,  Bimenyimana Bon Fils Caleb, Christ Mbondi, Gilbert Mugisha

Abatoza: Robertinho, Gatera Musa, Ikamba Mpinu Lem’s ( Nkunzingoma Ramazan), Hategekimana Corneille Umuganga (Mugemana Charles)

Abahagarariye Ferwafa aribo Marcel Habyarimana, Visi Perezida na Mukangoboka Christine ni komiseri muri Ferwafa.

Abanyamakuru, Nkurunziza Jean Paul (Isango Star), Renzaho Christophe (Rwandamagazine.com) David Bayingana ( Radio & TV 10) na Theoneste Nisingizwe (RBA).

Rayon sports uyu munsi nibwo yahagurutse i Kigari ijya Lagos

Biteganyijwe ko ikipe igera i Lagos saa sita n’igice ari naho irara, mbere y’uko izerekeza i Abba muri Leta ya Abia aho umukino uzabera. Biteganyijwe ko ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba FC, muri  ½  izahura n’izakomeza hagati ya CARA Brazzaville yo muri Congo na Raja Casablanca yo muri Maroc.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU