Ikipe ya Rayon sports ivuye mu kiruhuku cy’ ibyumweru 2 yasubikuye imyitozo yokwitegura umukino ubanza wa ¼  uzabera i Kigali kuwa 16 Nzeri 2018.

Rayon sports yasubikuye imyitozo yokwitegura umukino wa ¼

Imyitozo yabaye ejo kuwa kane i tariki 7 Nzeri 2018 ku kibuga cyayo mu Nzove, yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa afatanyije na Hakizimana Corneille, kubera ko umutoza mukuru Roberto Oliveira ari mu kiruhuko mu gihugu cya Brazil. Biteganyijwe umutoza Roberto Oliveira azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu i tariki 8 Nzeri 2018 .

Mu bakinnyi bakoze iyi myitozo harimo 10 bafite ibyangombwa bibemerera gukina umukino wa ¼  wa Enyimba FC, harimo umunyezamu Ndayisenga Kassim uzaba yarangije ibihano by’imikino ibiri yari yafatiwe n’ishyirahamwe rya CAF, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mugisha Francois Master, Nova Bayama, Mugisha Gilbert, Twagirayezu Innocent, Christ Mbondi na Donkor Prosper Kuka. Abandi bakoranye na bo ni Habimana Youssuf na Bikorimana Gerard.

Rayon sports yasubikuye imyitozo yokwitegura umukino wa ¼

Mu kiganiro n’Itangazamakuru umutoza Gatera Moussa yavuze ko batangiye kwitegura ikipe ya Enyimba Fc,  n’ubwo umutoza mukuru adahari, ndetse avuga ko n’abakinnyi batagaragaye mu myitozo, bazitabira imyitozo yo kuwa gatanu.

Yagize ati:” Imyitozo y’uyu munsi yagenze neza, biri muri gahunda ko tugomba gukora uko byaba bimeze kose kabona n’ubwo imvura yaguye. Icyo navuga ni uko imyitozo yacu twayitangiye kandi yari imeze neza.”

“Hari abakinnyi bagize utubazo, ariko ku bushobozi bw’Imana ejo bazaba bahari. Hari abo twabashije kuvugana, hari n’abandi tutamenye ibyabo, ariko abenshi muri bo twavuganye bavuga ko bagize utubazo, ku bushobozi bw’Imana ejo bazaba bahari.”

Rayon sports yasubikuye imyitozo yokwitegura umukino wa ¼

Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu Mavubi ari kwitegura Cote d’Ivoire ni: Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi na Muhire Kevin.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU