Umuhanzikazi Robyn Fenty Rihanna yagizwe ambasaderi wa Barbados, igihugu cye cy’amavuko, bimuha mwanya wo kuba ‘Ambassador Extraordinary and Plenipotentiary’ ,nyuma yo kubona ko urukundo akunda igihugu cye rukwiye kandi ko akazabashaka kumenyekanisha igihu cye mu mahanga.

‘Ambassador Extraordinary and Plenipotentiary’

Robyn Rihanna Fenty w’imyaka 30 y’amavuko ishingano yahawe kuri uyu mwanya ni izo kuzamura ubukerarugendo, Uburezi no kongera ishoramari muri iki gihugu. Uyu muhanzikazi kandi yari amaze imyaka irindwi ari ambasaderi w’umuco muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Mia Amor Mottley Minisitiri w’Intebe wa Barbados avuga ko Rihanna ari umukobwa ukunda igihugu cye, unagifasha mu bikorwa bitandukanye birimo no kumenyekanisha iki gihugu kibarizwa mu Burasirazuba bw’ibirwa bya Caraïbes ari byo bitumye ahabwa uyu mwanya w’icyubahiro.

Rihanna nawe yatangaje ko yishimiye uyu mwanya yahawe agira ati:

“Ntewe ishema no guhabwa uyu mwanya n’igihugu cyanjye, Buri munya-Barbados wese azagira uruhare kuri izi nshingano  kandi nditeguye nishimiye cyane izi nshingano mpawe, nzakorana neza na Minisitiri w’intebe n’ikipe ye muguha isura nshaya  igihugu cyacu (Barbados).”

Rihanna yagizwe ambasaderi wa Barbados
Rihanna yagizwe ambasaderi wa Barbados

Ibi bije nyuma yaho Rihanna yongereye amafaranga Miliyoni 6 z’amadorali  yashyiraga mu muryango udaharanira inyungu yashinje witwa The Clara Lionel Foundation, ugamije gufasha, guteza imbere uburezi n’ind gifasha, washinzwe mu 2012.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU