Mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatandatu Nzeri 2018, umupolisi akubise umugabo witwa Matabaro Faustin ahita yitaba Imana nyuma gato y’uko agejejwe ku bitaro.

Ruhango: Umupolisi akubise umugabo ahita apfa

Ibi byabaye mu gisa n’umukwabo polisi yakoraga wo guhiga abantu badafite ibyangombwa bari baremye isoko rya Kinazi ubusanzwe rirema kuwa 3 no kuwa 6 wa buri Cyumweru, ubwo umupolisi witwa Shumbusho Jean Damasceni akubise umuturage witwa Matabaro Faustin uri mu kigero k’imyaka hagati ya 30 na 35 hanyuma agahita apfa.

Bayavuge Emmanuel, umwe mu bafatiwe hamwe na Nyakwigendera yatangarije abanyamakuru uko byatangiye aho umupolisi akubise umugabo kugeza apfuye.

Yagize ati: “Hari hagati ya saa munani na saa cyenda ubwo twari twicaye ahantu turuhuka hanyuma abasore babiri bari bambaye civil barahadusanga batubaza igihe twahereye tunywa bahita bakuramo amapingu baba bayambitse Nzobe, ubwo dutangira kutumvikana tubabaza icyo batuziza hanyuma mba ndahagurutse Nyakwigendera Matabaro nawe aba arirutse, Shumbusho (umupolisi) amwirukaho baba basimbutse umukingo bose baragwa,  mu kubyuka Shumbusho ahita akubita Matabaro umugeri mugatuza ahita amwambika amapingu kukaboko kamwe barazamukana bageze ruguru niko gutangira kumukubitagura ibisheke, ariko byagaragaraga ko umugeri wari wamuzahaje, hanyuma babonye atangiye gusamba baramudusigira barigendera.”

Nyakwigendera yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinazi akihagera nibwo yahise ashiramo umwuka.

Nyakwigendera Matabaro yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu,
kugeza ubu twagerageje kuvugana n’ubuyozi bw’umurenge wa Kinazi ntibyadukundira ariko turi bukomeze kugerageza kubavugisha kugira ngo bagire icyo badutangariza.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango ntabwo buvuga rumwe n’ abaturage ku mvano y’ urupfu rwa Matabaro Faustin wo mu murenge wa Kinazi bivugwa ko yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ umupolisi witwa Shumbusho Jean Damascene.

Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza yahakanye ibyo kuba Shumbusho yarakubise Matabaro ahubwo avuga ko niba abaturage bafite ingingimira ku mvano y’ urupfu rwa Matabaro harakorwa isuzuma ryerekana icyateye urupfu (autopsy).

Yagize ati: “Hari abajura bamaze iminsi bambura abantu amasakosi n’ amatelefone mu isoko rya Kinazi, habayeho rero igikorwa cyo kubashakisha uwo muntu (Matabaro) nawe afatirwa muri abo bantu.”

Akomeza agira ati: “Mugufatwa kwe rero, urabona polisi iyo imaze gufata abantu ibicaza hasi ngo babategure babajyana aho bababariza neza. We ntiyakiriye kwicara ahubwo yahise yirukanka, agwa mu mugina uri hafi aho ngaho, abantu birukanka bajya kumuterura ariko bamuteruye yacitse imbaraga yanegekaye.”

Visi Meya Mukangenzi yavuze ko nyakwigendera yikubise hasi akagusha umutwe ahamya ko umupolisi atigeze amukubita ati: “Mukugwa urabona hari igihe umuntu abanza umugongo cyangwa akabanza umutwe bambwiye ko yabanje umutwe muri uwo mugina, bamujyanye ku bitaro bya Ruhango ashiramo umwuka. Ubu umurambo uracyari ku bitaro bya Ruhango nanjye ubu tuvugana niho ndi…Uwo mugina yawuvuyemo bamuteruye. Wakubita umuntu umuteruye?”

Bitandukanye n’ibyo abaturage bari kumwe na nyakwigendera bavuga ko umupolisi akubise umugabo, ko abo bapolisi batari bambaye imyenda y’akazi, uyu muyobozi we akavuga ko bari mukazi bambaye n’impuzankano ibaranga.

Ubuyobozi buravuga ko bugiye kuganira n’ abaturage no guhumuriza umuryango wa nyakwigendera kugira ngo ubashe kwakira uru rupfu, gusa ngo nibiba ngombwa muganga arakora autopsy mbere y’ uko umurambo ushyingurwa kuko habayeho kudahuza hagati y’ abaturage n’ ubuyobozi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU