Mu murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi abaturage bavuga ko iyo umuntu apfuye umuryango we udafite ubutaka mu murenge babura aho bamushyingura.

Rusizi: Bavuga ko bagishyingura mu ngo, kuko ntarimbi rusange

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza babangamiwe no kutagira aho bashyingura ababo, ndetse hakaba n’ababa bafite ubutaka buto ku buryo biba ngombwa ko bacukura iruhande rw’ibikuta by’amazu yabo akaba ariho bashyingura.

Aha ni ho bahera basaba inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bakabona aho bazajya bashyingura ababo bitabye Imana.

Nsabimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza atangaza ko iki ari ikibazo yasanze muri umurenge kandi ko giteye inkeke kuko muri uyu murenge hari abaturage benshi bahatuye batahavuka ndetse batanahafite ubutaka bityo bikaba ngombwa ko iyo hagize upfa biba ikibazo muri uyu murenge.

Rusizi: Bavuga ko bagishyingura mu ngo, kuko ntarimbi rusange
Nsabimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza

Uyu muyobozi avuga ko batangije ubukangurambaga mu baturage aho buri muturage azajya atanga amafaranga 1000 ku buryo bitarenze muri Gashyantare hazaba hamaze kuboneka ubutaka bwa kwifashishwa nk’irimbi rusange.

Itegeko rigenga amarimbi mu Rwanda riteganya ko umuntu upfuye akwiye gushyingurwa mu irimbi rusange gusa hirya no hino haracyari uduce usanga abaturage bashyingura mu mbuga kubera ko batagira aho bashyingura mu buryo bwa rusange hakaba n’abahigeze ariko hakaza kuzura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU