Mbabazi Shadia umaze kumenyaka nka Shaddy Boo n’umwe mu bakobwa bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe agamije gukurura abagabo ,Mu mpera z’icyumweru gishize uyu mukobwa yatumiwe mu gihugu cya Tanzaniya n’umuhanzi Diamond aho yahakaniye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo n’uyu muhanzi .

Shaddy Boo yahakaniye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond

Ubwo uyu mukobwa Shaddy Boo yageraga mu mugi wa Dar as Saalam ibihuha byinshi  byatangiye gucicikana muba Tanzaniya ko nubwo yamutumiye mu marushanwa yari yateguwe n’icyo cyamamare mu gihugu cyabo ya The Biko Jibebe Challenge ko uyu muyankimero w’umunyarwandakazi ari mu rukundo na Diamond .

Mu kiganiro na banyamakuru nyuma y’ibirori bya Jibebe challenge Shaddy Boo yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ryari ryamufashe nk’umuntu udasanzwe ryamubajije ku mubano we na Diamond maze abasubiza ko we yaje muri kiriya gihugu nk’umutumirwa wa Diamond naho ibijyanye n’urukundo byo ntaho bihuriye kuko mu buzima n’inshuti  zisanzwe.

Shaddy Boo yahakaniye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond

Ibi byose abanyamakuru bakomeje kugenda babimubaza babiturukije ko mu mwaka ushizwe ubwo uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya  Diamond yazaga kwamamaza ibikorwa bye by’uburuzi bw’ubunyobwa bwe yise Diamond Karaga mu Rwanda  nyuma  hakaza gusohoka mafoto mesnhi uyu mukobwa ari mu byishimo bikomeye n’uyu muhanzi mu cyumba yararimo  muri imwe muri hotel zikomeye hano mu mugi wa kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU