Umuhanzikazi Sheebah Karungi yijujutiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga bikomeye abafana ba Bobi Wine bateye amabuye Bebe Cool mu gitaramo cya Swangz Avenue.

Uyu mwari ukunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘John Rambo,’ ‘Farmer,’ ‘Weekend,’ n’izindi nyinshi yatutswe bikomeye n’abakunzi be azira kuba yaravugiye Bebe Cool wateraguriwe amabuye ku rubyiniro n’abakunzi ba Bobi Wine.

“Ibyo mwakoreye Bebe Cool byari bibi cyane ndetse nin’agasuzuguro. Yarahari kugira ngo ataramire abakunzi be, wowe ntiwaruhari bityo rero bivemo cg ubigumemo. Ibaze uko Isi yaba imeze mu gihe Ihohoterwa ariryo ryitabazwa mu gihe umuntu atumvikanye na mugenzi we. Mu byukuri ubitekerezeho kandi ntumbone nabi, Ntago nkunda Politike kandi ntago nyitayeho gusa mpangayikira uburinganire bw’ikiremwa muntu.” Ayo yari amagambo Sheebah yabwiye Bobi Wine.

Sheebah yijujutiwe bikomeye azira kwivanga mubya Bobi Wine na Bebe Cool
Sheebah yivanze mubya Bobi Wine na Bebe Cool, bimuviramo gutukwa bikomeye

Nyuma y’ubu butumwa, Abantu benshi bihaye uyu mwari maze baramwandagaza,  yijujutiwe bikomeye, ahita afata umwanzuro wo kubusiba burundu maze abasubizanya umujinya n’uburakari bwinshi, ndetse ahita akura akarenge mu makimbirane ya Bobi Wine na Bebe Cool.

Yagize ati “Nanga kutumvwa niyo mpamvu nsibye ibyo nari nanditse. Mwese mwahise mugendera mu murongo wa Politike, mwibagirwa ingingo nyayo. Abantu banzi nibo bonyine basobanukiwe uburyo nanga ihohoterwa bityo ndumva kuntuka Atari byo bisubizo. Guhohoterwa ni bibi kuko bibyara intambara, gusa bafana banjye mwigire nkaho ibi ntabirimo.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU